Leta ya Kenya yasinyanye n’iy’u Bushinwa amasezerano y’uko izajya ibwoherereza amafi. Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kane hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa uri muri Kenya witwa Wang Yi na mugenzi we ushinzwe ubucuruzi Madamu Betty Maina.
Wang Yi ari muri Kenya guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 05, Mutarama, 2022.
Ni mu ruzinduko amazemo iminsi mu bihugu by’Afurika y’i Burasirazuba ndetse no muri Eritrea, igihugu kiri mu bigize Ihembe ry’Afurika
Kuri uyu wa Kane yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Kenya barimo na Perezida Uhuru Kenyatta.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege kitiriwe Kenyatta, Minisitiri Wang Yi yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Kenya ushinzwe ubutwererana Madamu Raychelle Omamo.
Itangazo riherutse kuva muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya rivuga ko Minisitiri Yi ari muri Kenya mu rwego rwo kureba aho imishinga y’u Bushinwa igeze ishyirwa mu bikorwa ndetse no kureba niba amasezerano ibihugu by’Afurika biherutse gusinyana n’u Bushinwa mu nama yabihuje hari ikiri gukorwa ngo atangire ashyirwe mu bikorwa.
Ni amasezerano yasinywe mu nama yitwa Forum on China-Africa Cooperation (FOCAC) yabereye muri Senegal mu Ugushyingo, 2021.
Bimwe mu bikubiye muri ariya masezerano ni ugufasha ibihugu by’Afurika gukingira abaturage babyo, gufasha mu kuzamura ubukungu budahumanya ikirere, kubaka ibikorwa remezo no kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga mu baturage.