Perezida William Ruto na mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan biyemeje gukuraho imwe mu misoro ku bicuruzwa by’ingenzi abatuye ibi bihugu bari bakenera. Ruto aherutse gutangaza ko abayobozi mu gihugu cye nibarangiza kurahira, azatangira kureba uko we na mugenzi we Suluhu bakuraho imisoro 14 yabangamiraga ubucuzuri hagati y’ibihugu byabo.
William Ruto avuga ko umubano w’igihugu cye na Tanzania ugomba gukomereza aho uwo yasimbuye yasize ugeze, akirinda ko wasubira inyuma.
Ruto yabiganirije itangazamakuru ryo muri Tanzania nyuma y’ikiganiro aherutse kugirana na Suluhu.
Yagize ati: “ Ndagira ngo mbabwire ko nagariye na mugenzi wanjye ko ngomba gukomereza aho uwo nasimbuye yari agejeje ateza imbere umubano wacu. Ngomba kuwuzamura ku rundi rwego ugasagamba.”
Dr Ruto yavuze ko gukuraho imwe mu misoro yari isanzwe ibangamira abacuruzi b’ibihugu byombi bizatuma umubano urushaho kuba mwiza.
Ku rundi ruhande, abasesengura ubukungu bwa Kenya n’ubwa Tanzania bavuga ko amasezerano yo gukuraho amahoro amwe n’amwe bizungura Kenya kurusha Tanzania kubera ko iki gihugu gisanzwe gifite inganda nyinshi ugereranyije na Tanzania.
Icyakora Ruto siko abibona kubera ko we, yemeza ko hari n’inyungu Tanzania yatangiye kubonera mu mikoranire imaze iminsi hagati ya Nairobi na Dar-as Salaam kuko ngo imaze kunguka ari hagati ya Miliyari Ksh.27 na Miliyari Ksh.50 mu gihe Kenya yo yungutse ari hagati ya Miliyari Ksh.31 na Miliyari Ksh.45.
Ikindi ni uko hari gahunda nshya bisa n’aho ije gukomezwa na Ruto yiswe East Africa One Area Network.
Iyi ni gahunda uyu mugabo yaganiriyeho na Suluhu kandi ngo yizeye ko izungura ibihugu bya Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda ndetse n’u Rwanda.
Ikindi ni uko Kenya na Tanzania byaganiriye uko inzego z’umutekano zakomeza gufatanya kugira ngo zihashye ibyaha byambukiranya imipaka.
Kuva yarahirira kuyobora Kenya, Dr. William Ruto yasuye Uganda, ajya mu Nteko yaguye y’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Tanzania.
Mu ntangiriro za 2022 hari imibare yatangajwe na kimwe mu bigo bya Kenya bikora ibarurishamibare, yerekanaga ko ibyo iki gihugu gitumiza muri Tanzania byazamutse cyane kurusha ibyo koherezayo.
Ni imibare yasesenguwe guhera muri Nzeri, 2021.
Ibi byerekanaga ko ubukungu bwa Tanzania buri kuzamuka kurusha ubwa Kenya kuko ibyo Kenya ikenera muri kiriya gihugu ari byo byinshi kurusha ibyo yoherezayo.
Ni igihombo cyabazwe basanga ni Miliyari Ksh 9.15.
Ibyo Kenya itumiza muri Tanzania byageze kuri Miliyari 39.68 Ksh ni ukuvuga Miliyari 800 z’amashilingi ya Tanzania bita Tsh mu mpine.
Ni umubare wazamutse guhera muri Mutarama kugeza muri Nzeri, 2021.
Ikigo cya Kenya gishinzwe ibarurishamibare Kenya National Bureau of Statistics nicyo gitangaza iyi mibare, kikavuga ko iriya mibare yazamuwe n’uko abacuruzi ba Kenya bakenera ibicuruzwa byinshi biva muri Tanzania birimo ibinyampeke, imbaho, imboga n’imbuto, impu z’amatungo, impapuro n’ibindi.
Ibyatumijwe muri kiriya gihugu byariyongereye bigera ku 101.76% mu gihe ibyo Tanzania itumiza muri Kenya byo byagabanutse ku kigero cya 34.81%.
Ni inshuro nke mu bukungu bw’ibihugu byombi aho Tanzania igira urwunguko runini kurusha Kenya binyuze mu byo abaturage b’ibihugu byombi bahahiranira.
Ibyo Kenya yoherereza Tanzania birimo imiti, ibikoresho bya pulasitiki, ubutare n’ibyuma.
N’ubwo ari uko bimeze ariko, abasesengura ubukungu na politiki mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba bavuga ko umubano umeze neza hagati ya Kenya na Tanzania.
Umwe muri bo yitwa Adan Mohamed, uyu akaba ashinzwe imibanire y’ibihugu bigize EAC.
Yabwiye Business Daily ati: “ Mu gusuzuma imibanire y’ibihugu bigize aka Karere, ubona ko ibintu biri kujya mu buryo gahoro gahoro. Tanzania ibanye neza na Kenya kandi ibi niko byagombye kumera mu binsi bihugu by’aka Karere.”
Adan Mohamed avuga ko ikintu abanyapolitiki bo muri EAC bagomba gukomeza gushyiramo imbaraga ari ukwirinda ko ibibazo bya Politiki byagira ingaruka ku mihahiranire hagati y’ibihugu by’aka Karere.
Kuba imihahiranire hagati ya Tanzania na Kenya ( nibyo bihugu bikize kurusha ibindi muri EAC) imeze neza muri iki gihe, hari abavuga ko bifitanye isano itaziguye n’ibiganiro biheruka guhuza Perezida Uhuru Kenyatta na mugenzi we Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania.
Suluhu niwe wafashe iya mbere asura Kenya, rukaba ari narwo rugendo rwa mbere yakoze kuva yasimbura John Pombe Joseph Magufuli.
Mu biganiro yagiranye na Kenyatta, Suluhu yavuze ko yifuza ko imiterere y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ica mu mujyo, bigafasha abacuruzi ku mpande zombi gukora nta rwicyekwe cyangwa akangonorwa gaterwa n’uko abacuruzi bo ku ruhande rumwe bashobora kubangamira abandi kubera inyungu runaka.
Amateka y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu yerekana ko bwari ubucuruzi buhoramo induru, bamwe bashinja abandi kutubahiriza amabwiriza mpuzamahanga agenga ubucuruzi.
Rimwe Kenya yashinjaga Tanzania kuyoherereza sima itujuje ubuziranenge, ikindi gihe Tanzania igashinja Kenya kuyiha ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bitujuje ubuziranenge birimo amata n’ibiyakomokaho, gutyo gutyo…
Kenya National Bureau of Statistics ivuga ko imibare y’ibyo Kenya itumiza muri Tanzania yatangiye kwiyongera mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2021.
Tanzania yatangiye kubyungukiramo.
Ikinyuranyo cy’ibyo Kenya itumiza muri Tanzania nibyo yoherezayo cyageze kuri miliyari 1.24 Ksh mu gice cya kane cy’igihembwe cy’ingengo y’imari, kigera kuri miliyari 1.84 mu gice cya kabiri cya kiriya gihembwe ndetse na miliyari 6.07Ksh hagati ya Nyakanga na Nzeri, 2021.
Tanzania rero ubu nicyo gihugu cyo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba cyageze ku mutungo uruta uwa Kenya nk’uko imibare ya cya kigo gishinzwe ibarurishamibare muri Kenya twavuze haruguru ibyerekana.
Kenya irusha urwunguko ubukungu bwa Uganda rungana na miliyari 35.81Ksh, ikarusha u Rwanda urwunguko rwa miliyari 16.57 Ksh.
Bikomeje nk’uko byagaragaye muri iriya raporo, byaba bivuze ko mu gihe kiri imbere Kenya yazatuma muri Tanzania hahangwa imirimo myinshi kugira ngo inganda z’aho zikore cyane ibone[Tanzania] ibyo yoherereza Nairobi.
Uko bimeze kose ariko, Kenya ni igihugu gikize kurusha ibindi mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba.
Ibiri kugaragara muri iki gihe ni ingaruka z’amasezerano yo kunoza imikorerwe y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi yasinywe hagati ya Perezida Suluhu na Kenyatta akaza gukurikirwa n’ibiganiro byabaye hagati yaba Minisitiri b’ubucuruzi mu bihugu byombi ni ukuvuga Betty Maina (Kenya) na Prof Kitila Mkumbo( Tanzania).
Ibiganiro hagati y’aba bayobozi bombi byabereye i Arusha muri Tanzania.
Byaje gukurikirwa n’inama nyunguranabitekerezo hagati y’abashoramari ku mpande zombi, izi nama zikaba zarabereye i Dar es Salaam muri Nyakanga, 2021.
Bimwe mu byo bemeranyijeho ni ugukuraho inzitizi zabuzaga abacuruzi ba buri ruhande gukorera mu kindi kigo bisanzuye.
Izi nzitizi bazita ‘non-tariff barriers.’