Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kenya: Odinga Arigaragambya Ari Kumwe N’Abayoboke Be
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Kenya: Odinga Arigaragambya Ari Kumwe N’Abayoboke Be

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 March 2023 7:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Raila Odinga yabwiye abamushyigikiye ko bagomba kuzindukira mu myigaragambyo nk’uko babisezeranye. Yababwiye ko nawe ari buze kwitabira imyigaragambyo yo kuri uyu wa Mbere taliki  27, Werurwe, 2023.

Yanditse kuri Twitter ati: “ Mubyuke tujye mu kazi. Maandamano yo ku wa Mbere no ku wa Kane irakomeje.”

Nyuma yo kubitangaza, Visi Perezida wa Kenya witwa Gachagua yasabye abaturage kutumvira Odinga ahubwo bagakora, bakiteza imbere.

Avuga  ko ngo ibyo avuga by’uko ubuzima buhenze muri Kenya bizarangire, bizasaba ko abantu bavana amaboko mu mifuka bagakora.

Hagati aho Polisi ya Kenya yazindutse ifunga imihanda minini  ihuza ibice bikomeye bya Nairobi.

Ni mu rwego rwo kurinda ko abigaragambya baza kuyihindura isibaniro.

Umuyobozi mukuru wayo witwa Japhet Koome yaburiye abigaragambya ko ntawe Polisi izababarira.

Ku rundi ruhande, Odinga avuga ko ari buze kuba ari mu myigaragambyo yo kuri uyu wa Mbere.

Yabwiye Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Kenya ngo ‘niba ari umugabo aze kumufata.’

Imyigaragambyo yabaye ku wa Mbere w’Icyumweru gishize yaguyemo abantu benshi barimo n’umwana wafashwe n’amasasu yari arashwe na Polisi igira ngo yirukane abigaragambyaga.

Hari n’umunyeshuri wo muri Kaminuza nawe wahasize ubuzima.

Odinga abwira abaturage ba Kenya kwigaragambya mu rwego rwo gusaba Guverinoma ya Perezida William Ruto koroshya ikiguzi cy’imibereho bitaba ibyo ikavaho.

TAGGED:AbaturageImyigaragambyoOdingaRuto
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gitifu Yagonze Abaturage Kubera Gusinda
Next Article U Rwanda Rwatashye Uruganda Rutunganya Ibuye Ry’Agaciro Rya Lithium
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Tshisekedi Yagiye Muri Leta Ziyunze Z’Abarabu Gusinya Amasezerano Mu Bucukuzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?