Kenya: Odinga Arigaragambya Ari Kumwe N’Abayoboke Be

Raila Odinga yabwiye abamushyigikiye ko bagomba kuzindukira mu myigaragambyo nk’uko babisezeranye. Yababwiye ko nawe ari buze kwitabira imyigaragambyo yo kuri uyu wa Mbere taliki  27, Werurwe, 2023.

Yanditse kuri Twitter ati: “ Mubyuke tujye mu kazi. Maandamano yo ku wa Mbere no ku wa Kane irakomeje.”

Nyuma yo kubitangaza, Visi Perezida wa Kenya witwa Gachagua yasabye abaturage kutumvira Odinga ahubwo bagakora, bakiteza imbere.

Avuga  ko ngo ibyo avuga by’uko ubuzima buhenze muri Kenya bizarangire, bizasaba ko abantu bavana amaboko mu mifuka bagakora.

- Advertisement -

Hagati aho Polisi ya Kenya yazindutse ifunga imihanda minini  ihuza ibice bikomeye bya Nairobi.

Ni mu rwego rwo kurinda ko abigaragambya baza kuyihindura isibaniro.

Umuyobozi mukuru wayo witwa Japhet Koome yaburiye abigaragambya ko ntawe Polisi izababarira.

Ku rundi ruhande, Odinga avuga ko ari buze kuba ari mu myigaragambyo yo kuri uyu wa Mbere.

Yabwiye Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Kenya ngo ‘niba ari umugabo aze kumufata.’

Imyigaragambyo yabaye ku wa Mbere w’Icyumweru gishize yaguyemo abantu benshi barimo n’umwana wafashwe n’amasasu yari arashwe na Polisi igira ngo yirukane abigaragambyaga.

Hari n’umunyeshuri wo muri Kaminuza nawe wahasize ubuzima.

Odinga abwira abaturage ba Kenya kwigaragambya mu rwego rwo gusaba Guverinoma ya Perezida William Ruto koroshya ikiguzi cy’imibereho bitaba ibyo ikavaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version