Kenya: Ubwoba Ni Bwose Kubera Imyigaragambyo Y’Abashyigikiye Odinga

Abatuye umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi, ntibatuje nk’uko byari bisanzwe kubera ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 20, Werurwe, 2023 ari bwo abashyigikiye Raila Odinga bateganya kwigaragambya.

Umwe mu banyamakuru ba NTV witwa Ibrahim Karanja yazindukiye kwa Odinga kureba uko ibintu bimeze.

Yasanze nta bapolisi barahagera kandi hatuje.

Icyakora avuga ko byatewe ahari n’uko hakiri kare, ariko ko amasaha ari imbere ashobora kuza kuba mabi.

- Advertisement -

Mu bindi bice bya Nairobi, Polisi yahageze.

Abaturage bari kujya mu  mirimo yabo ariko nanone bakagenda bikandagira batinya ko hari uwabahohotera.

Abigaragambya ni abayoboke ba Raila Odinga, umunyapolitiki w’umunya Kenya umaze imyaka irenga 20 ahatanira kuyobora Kenya ariko ntabitorerwe.

Ayobora ihuriro ry’amashyaka ryitwa Azimio la Umoja.

Mu rwego rwo gukumira ko abigaragambya baza kwangiza cyangwa kubangamira abakorera  mu bice bikomeye by’ubucuruzi, abapolisi boherejwe kurinda ahitwa  Kenyatta International Conventional Centre (KICC) n’ibindi bice bikorerwamo ubucuruzi bukomeye biri ahitwa Central Business District (CBD).

Andi matsinda y’abapolisi yoherejwe i  Mlango Kubwa, Mathare, Juja Rd no muri Kamkunji.

Inzira zose zigana ku Biro by’Umukuru w’igihugu zafunzwe; hafungwa inzira yitwa University Way, iyitwa Processional way, iyitwa  Arboretum Road n’izindi.

Mu  bindi bice bya Kenya muri rusange haratuje  kandi abantu bari gukora akazi nk’uko bisanzwe.

Ibiri kugaragara muri Politiki ya Kenya muri iki gihe byatangiye nyuma gato y’uko  William Ruto atsinze amatora.

Uwo  bari bahanganye yatangiye kuvuga ko yahinduye igihugu akarima ke, ko ashyira mu myanya y’ubuyobozi uwo ashatse.

Ngo ni Guverinoma yatangiye gukora nk’aho igihugu cyose ari icya Ruto.

Ni icyo yise ‘Nyayo Regime.’

Aherutse kubwira imwe muri radio zo muri Kenya ko ibyo Ruto ari gukora muri iki gihe ari ukwigwizaho imbaraga ngo inzego zose zikorere muri we.

Raila Odinga avuga ko ahantu Ruto ari kujyana igihugu ari ahantu habi.

Ngo ni habi k’uburyo igihugu gishobora gusubira inyuma nk’uko byahoze mu mwaka wa 1980.

Avuga ko agiye gushyiraho uburyo bwo gutuma Inteko ishinga amategeko isubirana ubushobozi bwayo bwo kugenzura  Guverinoma no kuyibaza uko ishyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage.

Avuga ko bizafasha igihugu kugaruka ku murongo.

N’ubwo ari uko Raila Odinga abivuga, hari abasesengura Politi ya Kenya n’umurongo Odinga yihaye muri yo, bemeza ko ibyo ari gukora ari umukino usanzwe wa Polikiti kuko nta na rimwe umunyapolitiki utari muri Guverinoma abura kutavuga rumwe nayo.

Ruto yamuhaye gasopo…

Perezida wa Kenya William Ruto yahaye gasopo umunyapolitiki Raila Odinga, amusaba guhagarika ibikorwa byo gusaba abantu kwigaragambya kuko ngo nabikomeza nawe bitazabura kumugira ho ingaruka.

Hashize iminsi abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Ruto bateguza ko hari imyigarambyo ikomeye izabera hirya no hino mu gihugu igamije kwamagana uko ibintu bihagaze muri iki gihe.

Mu rwego rwo kubabwira kuzibukira uwo mugambi, Perezida Ruto yatangaje ko Kenya ari igihugu kigendera ku mategeko, ko uwo ari we wese uzashaka kuyica bitazamuhira.

Yasabye Raila Odinga kureka ibyo ari gutegura, ahubwo agakorana na Polisi kugira ngo nihaba n’imyigaragambyo izakorwe ibizi.

Ruto yagize ati: “ Muvandimwe wanjye Odinga ugomba kumenya ko hari igihe ibintu biba bitagifite igaruriro. Ntabwo twakwemerera gukomeza gushyira igihugu mu gihirahiro.  Ntituzakubuza kwigaragambya ariko ibyiza ni uko wakorana na Polisi kugira ngo mutazateza rwaserera mu baturage, ubuzima bwabo bugahagarara.”

The Citizen Digital ivuga ko Perezida Ruto yabwiye abayobozi bo mu gice cya Nzoia County bari baje mu Biro bye ko Odinga agomba guhagarika rwaserera.

Avuga ko Odinga yateje rwaserera mu myaka 50 ishize bityo ko igihe kigeze ngo atange agahenge.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version