Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kenya: Umucamanza Warashwe N’Umupolisi Yapfuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Kenya: Umucamanza Warashwe N’Umupolisi Yapfuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2024 2:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukuru w’Urukiko rw’ikirenga rwa Kenya witwa Martha Koome yatangarije kuri X ko umucamanza witwa Monica Kivuti wari uherutse kurasirwa mu rukiko n’umupolisi yapfuye azira ibikomere.

Umucamanza Kivuti yarashwe kuri uyu wa Kane nyuma yo gukatira umugore w’uwo mupolisi igihano, undi bikamurakaza akamurasa.

Bagenzi b’uyu mupolisi nabo baramurashe bamutsinda aho.

Martha Koome yanditse ku rubuga X, rwahoze ari Twitter, ko umucamanza mukuru wa Makadara witwa Monica Kivuti yishwe n’ibikomere yatewe n’isasu yarashwe mu rukenyerero n’irindi mu kaguru.

Umupolisi yarashe Kivuti kuwa Kane nyuma y’uko uyu yanze ko umugore we arekurwa by’agateganyo.

Uyu mupolisi yitwaga Samson Kipchirchir Kipruto.

Muri uko kurasana hari abapolisi babiri bakomerekejwe n’amasasu ariko bo ngo ubuzima bwabo ntiburi mu marembera.

The Star yanditse ko Madamu Monica Kivuti yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 14, Kamena, 2024 aguye mu bitaro bya Nairobi.

Polisi ya Kenya ivuga ko uriya mupolisi wakoze biriya yageze mu rukiko ku buryo butazwi kandi ngo iperereza riracyakomeje kuri iyi ngingo.

Muri rusange abapolisi bakunze kuvugwaho ubwicanyi n’urugomo ariko ngo ntibyari byarigeze bigera aho umupolisi arasira umucamanza mu rukiko.

TAGGED:AbapolisiIpererezaKenyaUmurwayi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Politiki Y’Ejo Hazaza Ikwiye Kuruta Iy’Ejo Hashize- Perezida Kagame
Next Article DRC: Abaturage Bishe Abasirikare Bari Bavuye Kugemurira Bagenzi Babo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Musanze: Polisi Yabatunguye Bari Gukora Inzoga Zitemewe

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Minisitiri W’Umutekano Asaba Abaturage Kuzirikana Ko Umutekano Ugira Ikiguzi

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Ikawa Niyo Yinjirije u Rwanda Menshi Mu Bihingwa Rwagurishije Mu Mahanga

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

You Might Also Like

Mu mahanga

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunya Iraq Wahoze Ari Impunzi Yatorewe Kuyobora UNHCR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Yagabye Igitero Muri Syria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?