Kenya: Umukecuru Akurikiranyweho Kugurisha Uruhinja Rw’Iminsi Itanu

Umukecuru wo muri Kenya  uri mu rubanza aho aregwa kugurisha umwuzukuru we Sh400,000, ni ukuvuga  arenga gato Miliyoni Frw 3.2.

Ishami rya Polisi ya Kenya rivuga ko uriya mukecuru( bahaye amazina ya CNM) yafashwe n’abapolisi bari bigize abaguzi bashaka kugura uwo mwana.

Yafashwe taliki 09, Mata, 2023.

Uwo mukecuru ukekwaho gukora buriya bucuruzi yafatiwe ahitwa Kakamega.

Yagiye kugurisha umwuzukuru we amwibye umukobwa we wari uherutse kumubyara.

Uwo mukobwa we afite imyaka 16 y’amavuko.

CNM yari yasezeranyije umukobwa we ko ajyanye umwuzukuru we i Nairobi kugira ngo abe amurera nka Nyirakuru.

Hagati aho uwo mukecuru yapanze umugambi wo kuzamugurisha arangije abiganiriza abantu, umwe muri bo aza kumenera ibanga Polisi.

Abapolisi bamaze kumva ayo makuru bapanga uburyo uwo mukecuru yazafatwa.

Bamubwiye ko bazamuha Sh300,000 ariko we yashakaga Sh400,000.

Yafatiwe muri restaurant…

 Nyuma yo kumenya igiciro mukecuru yifuzaga, abapolisi bigize abaguzi hanyuma basaba uwo mukecuru ko bazahurira muri restaurant.

Mukecuru yaraje aganira n’abo baguzi ariko bidatinze bahita bamufata, bamwambika amapingu, bafata uwo mwana bamujyana mu kigo kirererwamo abandi bana.

 Uwo mukecuru yajyanywe kuri station ya Polisi yahitwa Kasarani.

Nyina w’uwo mwana nawe yarafashwe kugira ngo azatange ubutangabuhamya.

Ku rundi ruhande uwo mukecuru ahakana ibyo aregwa.

Yabaye arekuwe by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate ya Sh200,000.

Urubanza rwe ruzumvwa taliki 09, Gicurasi, 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version