Huye: Umuhati Wo Gushaka Abamaze Icyumweru Mu Cyobo Wakomwe Mu Nkokora

*Icyumweru kiruzuye abaguye mu mwobo wa metero 80 bataboneka…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Emmanuel Habiyaremye avuga ko  ku Cyumweru taliki 23, Mata, 2023 ubwo abari gushakisha abantu baguye mu mwobo bari bamaze gucukura ku rwego bari bizeye ko bari bubaboneho, igisimu cy’ubutaka cyahanantutse gifunga aho bari bacukuye.

Ni ikintu cyakomye mu nkokora umuhati abatabazi bari bamazemo igihe bashakisha abantu batandatu baguye mu cyobo kiri mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye barimo abanyeshuri batatu.

CIP Emmanuel Habiyaremye yagize ati: “ Ubwo bari hageze aho bakekaga ko bari bubone abantu baherutse kugwa mu mwobo ufite hagati ya metero 80 na metero 100, igitaka kinshi cyarahurudutse kigwa aho bari barangije gucukura.”

Mu rwego rwo kwirinda ko byakongera, abacukura bahisemo gusenya ahantu hose babona ko hashoboraga kuzongera kuriduka, bagura ubuso bw’aho bagomba gucukura.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 25, Mata, 2023 nibwo Icyumweru cyuzuye abantu batandatu baguye mu mwobo bivugwa ko ari muremure cyane.

Inzego zarahuruye ngo harebwe uko bariya bantu batabarwa, ariko ntibirashoboka.

Inkuru zatambutse nyuma y’ibi byago zivuga ko nta makuru afatika ya nyiri kiriya cyobo ndetse ngo n’amabuye y’agaciro ahacukurwa nayo ntazwi.

Iby’iki kibazo biracyahangayikishije benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version