Umugabo ufite imyaka 29 yafashwe na Polisi ya Kenya imusatse isanga atwaye ibice by’umugore igenzuye isanga ni uwe. Byabaye kuri uyu wa Gatatu mu gace kitwa Huruma mu Burasirazuba bw’Umurwa mukuru Nairobi.
Amakuru avuga ko uwo mugabo yemereye Polisi ko uwo muntu ari umugore we w’imyaka 19.
Ukekwaho ubwo bwicanyi yitwa John Kiama Wambua nk’’itangazo ry’urwego rw’ubugenzacyaha bwa Kenya (DCI) ribivuga.
Abashinzwe ubugenzacyaha muri Kenya bakunze guhura n’ubwicanyi bukorerwa abagore bikozwe ahanini n’abagabo babo.
Ndetse Kenya iri mu bihugu ku isi bikunze kugaragaramo icyo cyaha.
Ubugenzacyaha bw’iki gihugu bivuga ko nyuma yuko abapolisi bahase ibibazo uwo mugabo, yababwiye ko ibyo bice by’umurambo ari iby’umugore we witwa Joy Fridah Munani.
Ikindi ni uko uwo mugabo byagaragaraga ko nta mususu atewe no kuba abapolisi bamufashe.
Ndetse yajyanye abo bapolisi iwe bahasanga icyuma, imyenda yuzuyeho amaraso, n’ibindi bice by’umurambo munsi y’igitanda cye.
DCI yavuze ko iki ari igikorwa ‘cya kinyamaswa’ ucyekwa azaregwa icyaha cy’ubwicanyi akazagezwa mu rukiko mu gihe kiri imbere.
Imibare itangwa na Polisi ya Kenya nk’uko BBC ibivuga yerekana ko hagati ya Kanama (8) n’Ukwakira (10) kw’umwaka ushize(2024), abagore nibura 97 bishwe.
Mu Kuboza (12) kw’uwo mwaka, abagore babarirwa mu magana bakoze imyigaragambyo mu mihanda y’i Nairobi, bamagana inkubiri yari iherutse kuba y’abagore bicwa n’abagabo.
Muri Nzeri (9) mu mwaka wa 2024, Umunya-Ugandakazi Rebecca Cheptegei wasiganwaga ku maguru mu mikino ya Olempike yishwe n’uwo bahoze bakundana.
Cheptegei, wari ufite imyaka 33, yapfuye hashize iminsi asutsweho lisansi atwikirwa mu rugo rwe mu Burengerazuba bwa Kenya.
Muri Nyakanga, 2024, Polisi yataye muri yombi Collins Jumaisi Khalusha, ivuga ko yari “umwicanyi w’abantu benshi mu buryo bw’uruhererekane”,.
Hari nyuma y’uko isanze imirambo yacagaguwemo ibice y’abagore icyenda mu kirombe kitagikoreshwa.
Khalusha yatorotse kasho mu kwezi kwakurikiyeho ndetse bigaragara ko akihishahisha.
Mbere yaho muri uwo mwaka, mu bintu byateje uburakari bwinshi mu gihugu, umugore witwa Rita Waeni yishwe mu bugome mu icumbi ricumbikira abantu by’igihe gito.
Polisi yavuze ko umurambo we wari wacagaguwemo ibice ushyirwa mu mufuka wa plastike.