Kenya Yafunze Televiziyo Izira Kwerekana Filime Irimo Ubusambanyi

Urwego Rugenzura Itumanaho muri Kenya rwafunze televiziyo yitwa Mt Kenya TV mu gihe cy’ibyumweru bine, izira kwerekana filime irimo imibonano mpuzabitsina n’ubugizi bwa nabi, mu gihe abana bari mu ngo.

Urwo rwego rwatangaje ko rwakiriye ibirego by’abantu benshi guhera ku wa 19 Mata 2021, ubwo iyo televiziyo yari imaze kwerekana filime Free Jimmy, saa munani z’amanywa.

Yakozwe n’umunya-Norvege Christopher Nielsens mu 2006, ikorwa mu buryo bw’abantu bashushanywa na mudasobwa, hagamijwe gusetsa.

Gusa iyo filime yanenzwe ko irimo ahantu hatandukanye hagaragaramo ibikorwa byo kunywa ibiyobyabwenge, urugomo no gukora imibonano mpuzabitsina, ku buryo idakwiriye kurebwa n’abana.

- Advertisement -

Umuyobozi w’ikigo kigenzura itumanaho muri Kenya, Mercy Wanjau, yavuze ko mu kiganiro ‘Mucii wa Ciina’ cyagaragagayemo iriya filime, iyo televiziyo yatambukije ibikorwa bidakwiriye birimo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi.

Ni ibikorwa ngo binyuranyije n’itegeko rigenga ikoranabuhanga, kuko byakozwe mu gihe abantu bose baba bakiri maso, ku buryo ibintu bitambutswa bigomba kuba biboneye ku bantu bose. Ni igihe mu itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho bita ‘Watershed’.

Iyo televiziyo y’ikigo Slopes Media House Ltd yakuwe ku murongo mu gihe cy’ibyumweru bine ngo ibanze inoze uburyo ibintu bitangazwa, bijyanye n’igihe cyemewe.

Icyo kigo kandi cyaciwe amande ya Ksh 500.000, ni ukuvuga asaga miliyoni 4.5 Frw.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version