Ku Kazi: Ahantu Tumara Igihe, Hakaduhemba, Ariko Hagoye…

6109-08805079 © Masterfile Royalty-Free Model Release: Yes Property Release: Yes Stressed businessman sitting at his desk in office

Ku kazi no mu buriri niho hantu habiri umuntu uwo ari we wese amara igihe kinini cy’ubuzima bwe.

Mu bihugu hafi ya byose by’isi, abakozi bo mu ngeri zose barya umugati bawubiriye icyokere.

Kubira icyokere kugira ngo umuntu ahembwe ni ingenzi kuko n’Abanyarwanda bavuga ko ‘udakora ntakarye!’

Kubona akazi ni byiza ariko hari ubwo akazi umuntu akora kamubera umutwaro cyane cyane iyo abo bakorana batamworohera, ngo bamubere abatanyabikorwa aho kumubera abakoresha.

- Kwmamaza -

Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Buyapani, u Bushinwa, Koreya y’Epfo, Afurika y’Epfo, Kenya, Nigeria…ni bimwe mu bihugu bifite abaturage biyahura kubera akazi kabatera kwiheba, ntikabahe amahwemo.

Imibare yatenzwe n’ikigo cy’ubuzima cya USA kitwa CDC( Center for Disease Control and Prevention) yasohowe muri 2018 yakusanyijwe muri Leta 22 mu zigize USA yagaragaje ko abakozi biyahura kubera ibibazo bagterwa n’akazi abaza ku mwanya wa mbere ari abakora mu bwubatsi no gucukura amabuye y’agaciro.

Bihariye 52.1%, kandi abenshi biyahura ni abagabo kuko bari ku ijanisha rya 26.0% naho abagore bakaba bafite 1%.

Ikindi kigaragara ni uko mu myuga yose, abagabo ari bo biyahura kurusha abagore.

Uko wakwishimira akazi ukora n’ubwo kaba gatesha umutwe

Abahanga bavuga ko akazi gakunze gutesha abakozi umutwe ari ako bakorera ahantu hamwe, batimuka.

Gukorera akazi mu bice bitandukanye ukahahurira n’abandi bantu bigabanya umuhangayiko uterwa n’abo musanzwe mumenyeranye.

Abantu musanzwe mukorana buri munsi akenshi bageraho bikarenga kuba mukorana ahubwo mukagirana ubundi bucuti bushobora no kuvamo gukomeretsanya.

Muri iki gihe hadutse COVID-19, gukorera kure y’ibiro bishobora gufasha abakozi mu rugero runaka, bikagabanya igitutu bahozwaho na ba shebuja cyangwa bagenzi babo.


Gukora akazi mu buryo bushyize mu gaciro

Burya umukozi mwiza yiha intego z’ibyo agomba kuzuza. Iyo yihaye intego zihanitse, bimwe bamwe bita kwipasa muremure, bimusaba imbaraga nyinshi, umwanya mwinshi wenda n’amikoro atateganyirijwe.

Iyo atazigezeho, yumva agize ipfunwe, akirakarira, akumva ko ntacyo yakoze kandi mu by’ukuri uburiye mu kwe ntako aba atagize.

Kwiha intego zidashyize mu gaciro si byiza kuko bituma ubwonko n’umutima bw’umukozi bikora cyane hagamijwe kugera kuri za ntego kandi bidashoboka.

Hari bamwe bishwe no guhagarara k’umutima, abandi bahanuka ku bikwa bari kubaka, abandi babaga abarwayi nabi, abandi bafatira abantu ibyemezo byabaviriyemo igihano cy’urupfu cyangwa icya burundu , abandi barenganya inzirakarengane… byose biturutse ku gukoresha ubwonko kandi bunaniwe.

Gukora akazi hashingiwe ku ntego zishyize mu gaciro bituma agakozwe kose kanyura uwagakoze, bigatuma azakora n’akandi ejo.

Menya ko hari igihe cy’akazi n’icyo kuruhuka

Nyuma y’akazi umukozi aba agomba kuruhura ubwonko bwe n’izindi ngingo z’umubiri we zituma akora akazi yiyemeje.

Va mu kazi ukine umukino utuma uruhuka. Ushobora kwiruka uri kumwe na bagenzi bawe cyangwa uri wenyine, ushobora kujya kwiga icyuma cy’umuziki cyangwa ururimo rushya n’ikindi kintu gituma ubwonko buhugira ku bindi bidafite aho bihuriye n’akazi.

Iyi ngingo abakoresha bagomba kuyizirikana.

Kubanira neza abo mukorana ntubavunisha cyangwa ngo ubahoze ku nkeke byongera umusaruro

Hari bamwe muri bo bumva ko umukozi wabo aba agomba gukora akazi igihe cyose kandi mu by’ukuri bitashoboka igihe kirekire.

Imashini cyangwa igikoresho icyo aricyo cyose gikoreshwa kitaruhuka gisaza vuba.

Ikindi cy’ingenzi cyane ni uko mu gihe abantu bari mu kazi baba bagomba kubana kivandimwe, buri wese agafata mugenzi we n’umufatanyabikorwa, aho kumuvunisha.

Mu gihe ari icyo umwe atumvikanyeho na mugenzi we, ibyiza ni ukubiganiraho mu mwuka wa gishuti aho kubifata nk’aho ari ukurushanwa igikundiro imbere y’umukoresha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version