Kenya Yatangije ‘Operation’ Yo Kwica Inyoni Z’Ibishwi

Inyoni zitwa ibishwi (Quelea birds mu Cyongereza) zacuriwe umugambi wo kwicwa kubera ko zimaze iminsi zonera abaturage k’uburyo kweza umuceri cyangwa amasaha bizaba ari amahirwe nk’ayandi.

Igice cyibasiwe n’izi nyoni z’ibyonnyi ni Kisumu.

Minisiteri y’ubuhinzi niyo yatangije iki gikorwa kigamije kugabanya umubare w’izi nyoni kuko ngo zona k’uburyo inyoni miliyoni 2 zishobora kona toni 20 ku munsi.

Imwe muri izi nyoni Abanyarwanda bita ‘ibishwi’ ihaga imaze kurya garama 20 z’ikinyampeke runaka ariko cyane cyane ibigori.

- Kwmamaza -

Umugambi wa Guverinoma ya Kenya ni ukwirukana ibishwi miliyoni 5.8 bigaragara cyane mu bice bitandukanye bya Kisumu aho zikunda kwihisha mu ijoro, ku manywa zikadukira imyaka mu mirima zikona bigatinda.

Minisiteri y’ubuhinzi muri Kenya imaze gutangaza ko hari hegitari 300 z’umuceri zonwe na ziriya nyoni.

Abayobozi bavuga ko ari ngombwa ko izindi hegitari 2,000 zirindwa kariya kaga.

 Abakozi benshi bamaze kugera muri Kisumu bitwaje ibikoresho byo gufuhera umuti wica cyangwa ukirukana ziriya nyoni.

Akazi kabo ni ukuzirukana mu bice bya Muhoroni, Awach kano, Ogange, Amboo, Okana, Ogongo, Kudho, Haro na Alara.

Abahanga babwiye The Nation ko ziriya nyoni zakuruwe n’imihindagurikire y’ingengabihe y’ubuhinzi cyane cyane ubw’amasaka n’umuceri.

Ibishwi ni ubwoko bw’inyoni buboneka muri Afurika gusa.

N’aho kandi si hose kuko biba mu Burundi, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, muri Ethiopia, Kenya, Malawi, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version