Kenya Yatanze Kandidatire Yo Kuyobora EAC

Kubera ko Umurundi Liberat Mufumukeko yarangije Manda ye you kuyobora Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, ubu Kenya yatanze Kandidatire yayo kugira ngo izasimbure u Burundi.

The East African iherutse gutangaza ko hari abakozi mu nzego nkuru za EAC banenga umusaruro Mfumukeko yatanze mu myaka ine amaze ayobora uru Muryango.

Yagiye ku buri buriya buyobozi muri 2016 asimbuye Umunyarwanda Dr Richard Sezibera. Tariki 26, Mata, 2016 nibwo yatangaye akazi mu buryo bweruye.

Abasesengura umusaruro we bavuga ko udashamaje.

- Advertisement -

Babyemeza iyo basesenguye ibyo yakoze bakabigeranya n’ibyo yasabwaga gukora hashingiwe ku nkingi enye Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba wubakiyeho.

Biteganyijwe ko mu Nama izahuza Abakuru b’ibihugu bigize uyu Muryango itazerana tariki 27, Gashyantare, 2021 ari bwo hazatorwa uzasimbura Liberat Mfumukeko.

Abanenga imikorere ya Mfumukeko muri iyi manda y’imyaka ine, bavuga ko aho guhuza ibikorwa by’Umuryango ahubwo yahanganye n’abashinzwe inzego zawo harimo n’abo mu Nama Nkuru y’Abaminisitiri, Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu Muryango ndetse n’Abacamanza mu Rukiko rwawo .

-Gushyiraho uburyo bumwe bw’imisoro n’amahoro( Customs Union), Gushyiraho Isoko Rimwe,(Common Market Protocol) Gushyiraho Ifaranga Rimwe( Monetary Union) no Guhuza inzego za Politiki z’ibi bihugu bikagira umurongo umwe ubigenga( Political Federation).

Mfumukeko yisobanuye…

Mfumukeko avuga ko ibyo bamushinja atari byo, ko ntako atagize ngo Umuryango ayoboye ubona amafaranga yo gukoresha mu mishinga minini ufite.

Yagize ati: “Amafaranga yarashatswe kandi ashyirwa mu mishinga twiyemeje. Nagize uruhare mu kubona amafaranga yo gushyira mu mishinga nka Lake Victoria Basin Commission, LVFO, IUCEA (yo kuzamura uburezi), CASSOA (wo guteza imbere iby’indege), Komisiyo yo gukora ubushakashatsi mu by’ubuzima, n’indi mishinga ya Leta zigize uyu Muryango.”

 Ku byerekeye ingingo y’uko igihugu cye[Burundi] cyatinze gutanga umusanzu wacyo, Liberat Mfumukeko yavuze ko ibyo kutawutanga bitatangiranye n’ubuyobozi bwe, ahubwo ko byahozeho mbere y’uko atangira akazi.

Avuga ko yibukije ibihugu byose bagize EAC inshingano zabyo zo gutanga umusanzu.

Mfumukeko avuga ko yagize uruhare mu gushyiraho ahantu 15 ho guhuriza hamwe uburyo bw’imisoreshereze buhuza imipaka.

Ku byerekeye guhuriza hamwe imikoranire y’abatuye aka karere, Liberat Mfumukeko avuga ko yagize uruhare mu koroshya ingendo z’abatuye aka karere binyuze mukiswe East African international e-passport yatangijwe muri 2017.

Uzamusimbura azahura n’akazi katoroshye ko gukosora ibyo Mfumukeko avugwa ho yasize adakoze cyangwa yasize akoze nabi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version