Gen. Alex Kagame Yasabye Ab’I Rubavu Kuryamira Amajanja

Umuyobozi wa Divisiyo ya Gatatu y’Ingabo z’u Rwanda Major General Alexis Kagame yabwiye abatuye Akarere ka Rubavu kuba maso, nyuma y’igitero abarwanyi ba FDLR baherutse kugaba kikica Ambasaderi w’u Butaliyani i Rutshuru.

Gen. Alex Kagame yabibwiye abatuye Imirenge ya Busasamana, Bugeshi na  Cyanzarwe.

Iyi mirenge ikora ku butaka bwa DRC.

Imiryango mpuzamahanga yashinje FDLR ubwicanyi bwakorewe Ambasaderi Attanasio.

- Advertisement -

IGIHE yanditse ko Umuyobozi w’Ingabo muri kariya gace avuga ko kuba FDLR ivugwaho buriya bwicanyi bivuze ko ifite imbaraga kandi ishobora gutera abaturage b’u Rwanda baturiye kariya gace.

Yagize ati: “Turacyafite ikibazo duterwa n’uriya mutwe w’abarwanyi. Kuri uyu wa Mbere mwumvise ibyo wakoreye kuri Ambasaderi w’u Butaliyani muri DRC. Abakoze buriya bwicanyi basanzwe bafite ibirindiro mu gace gaturiye ikirunga cya Nyamuragira. Bica abantu, bagasahura kandi bahorana icyifuzo cyo gutesha Abanyarwanda umutekano. Iyo niyo mpamvu tutagomba kubajenjekera ngo twumve ko ibintu ari amahoro.”

Avuga ko ibyo bariya barwanyi bakoze byerekana ko bagifite inyota yo kwica abaturage kandi bashobora no kudutera.

Abatuye Bugeshi, Cyanzarwe na Busasamana barasabwa kuba maso

Yabijeje ko ingabo z’u Rwanda ziri maso ariko ko nabo bagomba gukomeza kuba maso.

Abaturage basabwe kujya batanga amakuru arebana n’ikintu cyose babona gishobora kubahungabanyiriza umutekano

Hari amakuru avuga ko FDLR ikorera muri kariya gace ifitanye imikoranire na RNC

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version