Kenya Yavuze Ko Idashobora Guta Muri Yombi Uwo DRC Idashaka

Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje ko igihugu cye kigendera kuri Demukarasi bityo ko iby’uko cyagombye gufunga Corneille Nangaa uherutse gutangiza ishyaka rirwanya DRC, kitabikora.

Avuga ko Kenya ifunga umuntu ari uko icyo yakoze kigize icyaha, bityo kuba umuntu yatangaza ko ashinze ishyaka ubwabyo bitagize icyaha.

Yaboneye ho kubwira ubutegetsi bwa Kinshasa ko niba bubona ko kwirukana Ambasaderi wa Kenya ari byo bikwiye, bwabikora nta kibazo!

Ngo ni uburenganzira bw’igihugu icyo ari cyo cyose kwirukana uwo kidashaka.

- Advertisement -

Ruto yabwiye Televiziyo y’igihugu cye, KTN ati: “ Kenya yagiye muri DRC kugira ngo iyifashe mu bibazo yari ifite, ishobore kugarukamo amahoro. Abasirikare bacu bagiyeyo, batuma ibintu bituza, tubikora turi kumwe na bagenzi bacu ba EAC.”

Avuga ko Kenya yafatanyije na Uganda, Uburundi na Sudani y’Epfo, ikora kariya kazi mu gihe cy’umwaka.

Ruto avuga ko nyuma y’uwo mwaka habayeho isuzuma, Kenya n’abandi bafatanyabikorwa bahurira Arusha basuzuma uko ibintu bihagaze bemeranya ko abasirikare ba Kenya n’abandi ba EAC bava mu bice bari bashinzwe, kugira ngo habeho kureba niba nta bandi baza gutanga umusanzu wabo.

Ibyo ngo byarabaye kandi neza.

Akomeza avuga ko mu minsi ishize, i Nairobi hateraniye bamwe mu baturage ba DRC basohora itangazo.

Ni itangazo ry’uko bashinze umutwe wa Politiki na gisirikare, hanyuma i Kinshasa bavuga ko Nairobi ikwiye kwamagana iryo tangazo kandi igafunga Corneille Nangaa washinzwe Alliance Fleuve Congo ngo irwanye Tshisekedi.

Perezida Ruto yakuriye inzira ku murima DRC, avuga ko Kenya ari igihugu cyemera Demukarasi kandi mu mahame yayo habamo iry’uko umuntu yishyira akizana mu bitekerezo bye ashobora gutanga mu nyandiko cyangwa mu mvugo.

Ati: “ Twe dufata abanyabyaha, ntabwo dufunga umuntu kuko yasohoye itangazo. Iyo ibyo umuntu yakoze cyangwa yavuze bigize icyaha uwo turamufata nta kabuza!”

Yitanzeho urugero avuga ko muri Kenya hari benshi bakunze kumwandikaho cyangwa ‘kumuvuga ukundi kuntu’ kandi ngo ntabwo barafatwa.

Perezida William Ruto yabwiye DRC ko niba ishaka kwirukana Ambasaderi wayo, rwose yabikora.

Igisubizo cya Ruto kije nyuma y’uko Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC witwa Patrice Muyaya atangaje ko ubutegetsi bwa Kenya bwahaye abanzi ba DRC umwanya n’uburenganzira bwo gushinga umutwe wa Politiki ufite ishami rya gisirikare.

Patrice Muyaya Katembwe

Ibyo ngo ntibikwiye kandi ngo ntibizabura gukurura umwuka mubi hagati ya Kinshasa na Nairobi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version