Kera Abacuruzi Nibo Batungaga Imbunda Cyane- ACP Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police ( ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko mu myaka ya za 2005, abenshi mu Banyarwanda bari batunze imbunda kandi ari abasivili bari abacuruzi.

Impamvu ni uko babaga babitse amafaranga menshi mu ngo zabo.

Bikubiye mu kiganiro we n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira bahaye RBA kuri iki Cyumweru bagaruka ku kibazo cy’imbunda mu basivili.

Iki kiganiro cyakozwe nyuma y’igihe gito Ubugenzacyaha bufashe uwari Depite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda Eugène Barikana bumukurikiranyeho gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.

- Advertisement -

Barikana yafatanywe grenade n’amasasu.

Yafunzwe taliki 11, Gicurasi, 2024, akaba yarabwiye  RIB ko ziriya ntwaro yazitunze ‘akibana’ n’abasirikare ariko ‘yibagirwa kuzisubiza’.

Taliki 29, Gicurasi, 2024 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Barikana icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko rumuhanisha gutanga ihazabu ya Frw 500,000.

Tugarutse ku byerekeye uko gutunga intwaro byifashe mu basivili, ACP Rutikanga yabwiye RBA ko muri iki gihe bitakigaragara cyane ko intwaro ziri mu baturage.

Mu mpamvu atanga harimo iy’uko abacuruzi batagitwara amafaranga mu ntoki kubera ikoranabuhanga ndetse ngo n’uyafite ari menshi, Banki ye imwoherereza imodoka kugira ngo ayageze kuri Banki abikwe yo.

Ati: “ Twishimira ko hari imbunda nke mu baturage tutazi. Twebwe nka Polisi tugize amahirwe nta muntu watunga imbunda atayemerewe. Ariko mu bihe byatambutse muri za 2005, na 2007, 2008 na 2009, catégorie y’abantu benshi basabaga imbunda ni abacuruzi. Ngira ngo bumvaga ko bakeneye umutekano”.

Zimwe mu mpamvu zituma muri iki gihe abacuruzi batagikenera imbunda zo kwirinda ni uko nta muntu ukigendana ‘cash’.

Ikindi ngo ni uko niyo ufite amafaranga menshi, imodoka ya banki yawe iza ikagufasha kuyahavana akajyanwa muri banki nyirizina.

Kuba igihugu gitekanye muri rusange, nabyo ngo bituma abaturage bizera umutekano bityo gutunga imbunda ntibibe bikiri ngombwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko muri iki gihe abatunze intwaro ari abakora mu nzego z’umutekano ariko mu basivili ngo ntazo.

Ingero z’intwaro mu baturage mu bihe bitandukanye…

Mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye mu Rwanda, hagiye hagaragara za grenade ndetse hari n’umugabo wigeze kuyitera we bapfa umukobwa.

Hari muri Werurwe, 2024 ubwo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo havuzwe grenade yatewe n’umugabo uvugwaho kuba umunyerondo ayiteye mugenzi we bapfaga umukobwa wicuruza.

Taliki 07, Mata, 2022, ubwo hatangiraga Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Mudugudu wa Indakemwa, Akagari ka Nyakabanda mu Karere ka Kicukiro haturikiye grenade.

Iperereza ryahise ritangira, ibyavuyemo byekerekana ko iriya gerenade itatewe n’umuntu runaka ahubwo yari imaze igihe iri ahantu hari harunze ibikoresho by’ubwubatsi, abantu bakibaza uko yageze muri ibyo bikoresho.

Hari kuwa Kane Taliki 15, Ukuboza, 2022 ubwo abana bo mu Murenge wa Ngororero baturikanwaga na grenade umwe arapfa undi arakomereka cyane.

Uwapfuye yitwa Tito Mugisha n’aho uwakomeretse yitwa Thomas Niyonkuru.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngororero bwabwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Gaseke mu Murenge wa Ngororero.

Iperereza ryatangiye ngo hamenyekana intandaro y’iyo grenade yambuye umwana ubuzima igakomeretsa undi.

Taliki 15, Mata, 2021 mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi umusore w’imyaka 18 yakinishije grenade atabizi iramuturikana.

Ku bw’amahirwe yaramukomerekeje gusa.

Bivugwa ko uwo musore yuriye inzu y’iwabo agiye gusana aho itegura ryari ryaravuyemo bigatuma inzu yabo ivirwa.

Ubwo yari ageze hejuru yayo yabonye akagozi kaziritseho ‘akantu k’akuma’ aragafata arakamanukana.

We na mushiki we batangiye gukinisha ako kuma ka kabutindi ariko mushiki we wundi hamwe na Nyina barababuza ariko undi asa n’ubanza kubima amatwi.

Bidatinze abari aho ( nawe arimo) batangiye kubona ka kuma kari gucumba umwotsi.

Ako kuma yari grenade ariko batabizi.

Nyamusore yahise ajya kujugunya ako kuma akikajugunya hafi n’igiti cya avoka gahita gaturika ari nabwo ubuyobozi bwahageraga busanga ni grenade yabaga mu gisenge cy’iyo nzu.

Izi ni ingero nke zerekana ko hari ibisasu bikiri mu ngo cyangwa mu butaka hirya no hino mu Rwanda.

U Rwanda nk’igihugu cyabayemo intambara yamaze imyaka ine ndetse nyuma hakaba indi yatewe n’abacengezi, birashoboka cyane ko hari ibindi bisasu bishobora kuba bikiri ahantu hatandukanye.

Abaturage basabwa kwitondera icyuma cyose babonye ahandi hitaruye abandi, ahubwo bakitabaza inzego z’umutekano cyangwa iz’ubuyobozi bw’aho batuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version