Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Ababyeyi Barokotse Batishoboye Basaniwe Inzu Undi Ahabwa Iyuzuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kicukiro: Ababyeyi Barokotse Batishoboye Basaniwe Inzu Undi Ahabwa Iyuzuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 April 2025 8:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Babahaye inzu zabo zasanwe
SHARE

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama k’ubufatanye n’umuryango witwa Upendo Wa Mungu[Urukundo rw’Imana], bwamurikiye ababyeyi babiri barokotse Jenoside inzu basaniwe, undi umwe ahabwa iyuzuye.

Byakozwe mu rwego rwo kubafasha gusaza neza no kubafata mu mugongo muri iki Cyumweru u Rwanda n’amahanga bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ikica abagera kuri Miliyoni imwe mu mezi atatu.

Muri Jenoside, abayikoraga bakoraga ku buryo nta kintu kizasigara imisozi kerekana ko mu Rwanda higeze gutura Umututsi.

Baricaga, bagasahura ibintu byose, inka cyangwa andi matungo bakayarya, inzu bagasenya, ibiti zari zubakishije bakabihindura inkwi batekeshaga inyama z’inka z’Abatutsi bishwe.

Kimwe mu byo abarokotse iyi Jenoside bari bakeneye mu by’ingenzi kurusha ibindi yari aho kuba.

Nubwo Leta y’u Rwanda yakoze uko ishoboye ikububakira, uko imyaka itambuka niko izo nzu zisaza zigakenera gusanwa cyangwa gusimbuzwa izindi nshya.

Abafatanya bikorwa bayo bagira uruhare mu gufasha muri iki gikorwa kugira ngo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babe ahantu habahesha icyubahiro.

Mu Murenge wa Kigarama naho ni uko byagenze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge witwa Médiatrice Umubyeyi yavuze ko inzu zose hamwe zihabwa bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ari eshanu kandi zuzuye zitwaye asaga Miliyoni Frw 35.

Ati: “Ndashimira by’umwihariko umufatanyabikorwa Upendo wa Mungu wadufashije muri iki gikorwa n’ubwo byari bigoye ariko byarashobotse.  Hamwe n’Imana twiringira,  uyu munsi turi mu mashimwe abo bantu barakoze cyane, ubwitange bwabo bugaragaza ko bitangira igihugu binyuze mu kwita  ku batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Abahawe izo nzu ni Mukarubibi Clémentine n’umuvandimwe we Mukankaka Athanasie.

Pasiteri Karangwa Alphonse uyobora Itorero rya ADEPR, Karugira-Kigarama akayobora n’Umuryango Upendo wa Mungu yavuze ko  badaharanira inyungu zabo bwite kuko ibikorwa byabo bigamije ubwitange no gufasha cyane abatishoboye,

Ati: “Turi abanyamuryango basaga 80 batuye ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu. Twe ibikorwa byacu nta nyungu bwite duharanira nta n’inkunga zo hanze tubona nitwe ubwacu twishakamo ubushobozi”.

Gusa avuga ko bishimira ko bakoze kiriya gikorwa kizagirira akamaro bariya babyeyi Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Kigarama.

Ashima ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda ko bwabatoje kwita ku bandi no kumva ko iyo ugiriye Umunyarwanda neza, uba ugiriye igihugu cyose akamaro muri rusange.

TAGGED:AbagoreAbapfakaziGitifuInzu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urwego Rw’Umuvunyi Rurwanya Akarengane Ngo Jenoside Ntizongere- Umuvunyi Mukuru
Next Article Rwanda: Ibiciro Ku Masoko Bikomeje Kuzamuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yishimira Ko Inzego Z’Umutekano Z’u Rwanda Zihagaze Bwuma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?