Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama k’ubufatanye n’umuryango witwa Upendo Wa Mungu[Urukundo rw’Imana], bwamurikiye ababyeyi babiri barokotse Jenoside inzu basaniwe, undi umwe ahabwa iyuzuye.
Byakozwe mu rwego rwo kubafasha gusaza neza no kubafata mu mugongo muri iki Cyumweru u Rwanda n’amahanga bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ikica abagera kuri Miliyoni imwe mu mezi atatu.
Muri Jenoside, abayikoraga bakoraga ku buryo nta kintu kizasigara imisozi kerekana ko mu Rwanda higeze gutura Umututsi.
Baricaga, bagasahura ibintu byose, inka cyangwa andi matungo bakayarya, inzu bagasenya, ibiti zari zubakishije bakabihindura inkwi batekeshaga inyama z’inka z’Abatutsi bishwe.
Kimwe mu byo abarokotse iyi Jenoside bari bakeneye mu by’ingenzi kurusha ibindi yari aho kuba.
Nubwo Leta y’u Rwanda yakoze uko ishoboye ikububakira, uko imyaka itambuka niko izo nzu zisaza zigakenera gusanwa cyangwa gusimbuzwa izindi nshya.
Abafatanya bikorwa bayo bagira uruhare mu gufasha muri iki gikorwa kugira ngo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babe ahantu habahesha icyubahiro.
Mu Murenge wa Kigarama naho ni uko byagenze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge witwa Médiatrice Umubyeyi yavuze ko inzu zose hamwe zihabwa bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ari eshanu kandi zuzuye zitwaye asaga Miliyoni Frw 35.
Ati: “Ndashimira by’umwihariko umufatanyabikorwa Upendo wa Mungu wadufashije muri iki gikorwa n’ubwo byari bigoye ariko byarashobotse. Hamwe n’Imana twiringira, uyu munsi turi mu mashimwe abo bantu barakoze cyane, ubwitange bwabo bugaragaza ko bitangira igihugu binyuze mu kwita ku batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Abahawe izo nzu ni Mukarubibi Clémentine n’umuvandimwe we Mukankaka Athanasie.
Pasiteri Karangwa Alphonse uyobora Itorero rya ADEPR, Karugira-Kigarama akayobora n’Umuryango Upendo wa Mungu yavuze ko badaharanira inyungu zabo bwite kuko ibikorwa byabo bigamije ubwitange no gufasha cyane abatishoboye,
Ati: “Turi abanyamuryango basaga 80 batuye ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu. Twe ibikorwa byacu nta nyungu bwite duharanira nta n’inkunga zo hanze tubona nitwe ubwacu twishakamo ubushobozi”.
Gusa avuga ko bishimira ko bakoze kiriya gikorwa kizagirira akamaro bariya babyeyi Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Kigarama.
Ashima ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda ko bwabatoje kwita ku bandi no kumva ko iyo ugiriye Umunyarwanda neza, uba ugiriye igihugu cyose akamaro muri rusange.