Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urwego Rw’Umuvunyi Rurwanya Akarengane Ngo Jenoside Ntizongere- Umuvunyi Mukuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Urwego Rw’Umuvunyi Rurwanya Akarengane Ngo Jenoside Ntizongere- Umuvunyi Mukuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 April 2025 7:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Nirere Madeleine Umuvunyi mukuru.
SHARE

Madeleine Nirere uyobora Urwego rw’Umuvunyi yabwiye abaje kwifatanya n’abakozi b’Urwego ayobora kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko rwagiyeho kugira ngo rukumire akarengane ako ari ko kose ndetse gashobora no kuganisha kuri Jenoside nk’uko abazize iyakorewe Abatutsi nabo barenganye.

Avuga ko Urwego rw’Umuvunyi ruri mu nzego z’igihugu zagiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inshingano rufite ikaba iyo kurwanya akarengane na ruswa.

Nirere avuga ko Abatutsi bakorewe Jenoside bakorewe akarengane kuko baziraga uko bavutse.

Ati: “Dukwiye kumva neza inshingano ikomeye y’Urwego rw’Umuvunyi yo kurwanya ako karengane ngo Jenoside ntizongere ukundi. Jenoside yakorewe Abatusi yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni, bicwaga amanywa n’ijoro abantu bareba n’amahanga arebera ku mugambi wa politiki wari wateguwe”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Avuga ko nubwo imyaka ibaye 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, igitangaje ari uko muri iki gihe hakiri abantu bayipfobya ntacyo bishisha kandi bakabikora mu buryo bwose amanywa ava.

Muri bo harimo abasize bakoze Jenoside ariko hakaba n’abakoze Jenoside bagumye mu gihugu, bakabamo abahamwe no gukora kiriya cyaha barangiza ibihano ariko ingengabitekerezio ya Jenoside ibabamo yanga kubavamo mu gihe cyose gishize.

Umuvunyi  Mukuru avuga ko abantu bakwiye kumenya ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri muturarwanda ndetse n’amahanga kuko bitanga umwanya wo gusubiza amaso inyuma abantu bakareba amateka mabi baciyemo, icyayateye n’icyakorwa ngo ntazongere ukundi.

Ati: “  Kwibuka ni ngombwa kandi tuzahora twibuka. Kwibuka ni umwanya wo kongera kubwira abacu ko tubakunda  no kubaha icyubahiro n’agaciro bambuwe. Ni ukongera gushimangira ko uburenganzira bwa muntu bwo kubaho ari ntavogerwa”.

Mu muhango wo kwibuka wabereye ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi ku Kimihurura hatangiwe isomo ry’amateka ya Politiki y’u Rwanda rwa mbere y’umwaka wa 1994 ryatanzwe na Dr. Buchanan Ismael.

- Advertisement -

Buchanan yavuze  ku mateka y’u Rwanda  kuva ku gihe y’ubukorani no mu gihe cy’ubyobozi bubi bwakurikiyeho bwateguranye Jenoside ubuhanga bwinshi kugeza buyishyize mu bikorwa mu mwaka wa 1994.

Dr. Buchanan Ismael.

Nirere Madeleine yasabye abaturage gukomeza kwizera urwego ayoboye, avuga ko rwashyizweho kugira ngo rurinde abantu akarengane.

Yizera ko mu kubarinda akarengane, ari naho hazakurira umuco wo kubana mu mahoro no kumva ko abaturage bafite ubuyobozi bubakunze.

Ati:“ Nk’Urwego rw’Umuvunyi tuzakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo dufite, tubaba hafi, tubakomeza, tunabahumuriza ndetse n’ubundi bufasha bakeneye cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye kwakira, imbere ni heza ntiduheranwe n’agahinda”.

Urubyiruko ruri mubagomba gufatana Jenoside yakorewe Abatutsi uburemere ntiruyikirense ngo ni uko yabayeho rutaravuka.
TAGGED:AbatutsiAkarenganefeaturedJenosideKwibukaUmuvunyiUrwego
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tanzania: Tundu Lissu Ukomeye Mu Batavuga Rumwe Na Leta Arashinjwa Kugambanira Igihugu 
Next Article Kicukiro: Ababyeyi Barokotse Batishoboye Basaniwe Inzu Undi Ahabwa Iyuzuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?