Kicukiro: Abaganga bo mu bitaro bya Masaka barwanye umwe arakomereka

Mu ijoro ryo ku wa 06, rishyira uwa 07, Ukuboza, 2020 mu bitaro bya Masaka biherereye mu kagari ka Gako mu Murenge wa Masaka muri Kicukiro abaganga babiri bashyamiranye umwe akubita undi aramukomeretsa. Jean Baptiste Sikubwabo wakomerekejwe asaba ko uwabikoze akurikiranwa.

Hari saa tanu n’iminota mirongo itanu z’ijoro( 11h50pm) ubwo umuganga upima ibizamini muri Labo witwa Jean Baptiste Sikubwabo yagize ibyo atumvikanaho na mugenzi we witwa Eric Bizimana ukora muri maternité, ‘amutera ikintu’ amukomeretsa ku gahanga.

Sikubwabo avuga ko ibyabaye bitakwitwa imirwano kuko atari ahanganye na Bizimana ahubwo ko byakwitwa guhohoterwa agakubitwa.

Yagize ati: “ Byakozwe n’umubyaza waje gukoresha ikizamini agasanga hari ikindi ndangije ariko agashaka ko nkora icyo azanye mu gihe gito kucyo gisanzwe kimara yabona bitinze akankubita ikintu ngakomereka ku mutwe.”

- Advertisement -

Sikubwabo Jean Baptiste bakunda kwita Socrate avuga ko yabanje gutunganya ikizamini cy’amaraso yakirangiza Eric akamuzanira icy’inkari kugira ngo barebe niba nyirazo atwite.

Kubera ko ikizamini cy’inkari kimara iminota itanu, avuga ko yasabye Eric kwihangana iminota ikarangira undi ntiyabyumva neza nibwo ngo yamuteraga ikintu kikamukomeretsa.

Abajijwe icyo kintu avuga ko bamuteye icyo ari cyo yavuze ko atakimenya ahubwo ko Eric Bizimana ‘yabwiye ubuyobozi ko ari igipfunsi.’

Ikindi Jean Baptiste Sikubwabo avuga ko mugenzi we yakoze kandi kidakwiye ni uko ngo ikizamini yazanye muri Labo kitari kiriho amazina.

Iyo ikizamini kitariho amazina bigora umukozi ugipima kumenya icyo aricyo kandi bishobora gutuma uwagifashwe atamenyekana ngo abe ari we ugihabwa.

Avuga ko bukeye yagiye kwipfukisha nyuma ajya kubibwira ubuyobozi bw’ibitaro ndetse na Eric Bizimana yemera ibyabaye asaba imbabazi.

Sikubwabo ati: ‘Akurikiranwe…’

N’ubwo avuga ko yasabwe imbabazi akazitanga, Sikubwabo Jean Baptiste asaba abagenzacyaha n’abandi bafite ububasha kuri Eric Bizimana kumukurikirana bakamenya icyabimuteye.

Avuga ko mugenzi we wamukomerekeje ari mushya mu bitaro bya Masaka.

Taarifa yahamagaye Eric Bizimana kugira ngo agire icyo avuga ko bimuvugwaho ariko ntiyafashe telephone ye igendanwa.

Twagerageje kandi kuvugisha umuyobozi w’ibitaro bya Masaka Dr Marcel Uwizeye kugira ngo agire icyo avuga ku bivugwa mu kigo ayobora ariko ubwo twamuhamagaraga telefoni ye ntiyari ku murongo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version