Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Abagore 2 Bafatanywe Litiro 1000 Za Mazutu Bacuruzaga Magendu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Kicukiro: Abagore 2 Bafatanywe Litiro 1000 Za Mazutu Bacuruzaga Magendu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 September 2023 8:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abagore babiri bashwe bacuruza mazutu mu buryo bwa magendu
SHARE

Mu mukwabu uherutse kubera mu Mudugudu wa Bisambu, Akagari ka Nyarurama mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro hafatiwe abagore babiri bari bafite mazutu ingana na litiro 1000 bivugwa ko bacuruzaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Bafashwe taliki 01, Nzeri, 2023 mu masaha y’igicamunsi.

Impamvu yo gukora uwo mukwabo yari iy’uko hari Polisi yari yabonye amakuru yavugaga ko hari abantu bakorana n’abashoferi batwara amakamyo bakayavomamo mazutu bakayibika mu bidomoro kugira ngo bazayigurishe ku ruhande.

Ngayo amajerekani n’ibidomoro bafatanywe

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro nawe arabyemeza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yagize ati: “Hagendewe ku makuru y’uko hari amakamyo ba nyirayo bari bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cyo kwibwa mazutu n’ababaga bagamije kuyigurisha, hateguwe igikorwa cyo gushakisha no gufata abacyekwaho ibyo bikorwa. Ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatanu, mu rugo ruherereye mu Mudugudu wa Bisambu, hafatiwe litiro 1000 zari mu ngunguru imwe n’amajerekani 44 n’izindi ngunguru 12 zari zarashizemo mazutu.”

SP Twajamahoro avuga ko muri urwo rugo hafatiwe abagore babiri, umwe w’imyaka 30 n’undi ukiri muto bigaragara ko ari we wabafashaga mu turimo tumwe na tumwe twakenerwaga muri ubwo bucuruzi butemewe kuko we yari afite imyaka 19 y’amavuko.

Icyakora umugabo wafatanyaga nabo muri izo gahunda, yabonye abapolisi hakiri kare aba arabacitse!

Polisi iri kumushakisha.

SP Twajamahoro yasobanuye ko ibikomoka kuri Peteroli bicuruzwa n’ubifitiye uruhushya rutangwa n’inzego zibifitiye ububasha kandi bigacururizwa kuri sitayo zizwi.

- Advertisement -

Agira abantu inama yo kwirinda ubucuruzi butemewe kuko bishobora guteza inkongi y’umuriro abagize umuryango bagashya ndetse bikaba byakongeza no mu baturanyi.

Yashimiye abatanze amakuru kugira ngo iyi mazutu yacuruzwaga mu buryo butemewe ifatwe, asaba  n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru yafasha mu gufata abakora ubwo bucuruzi.

Ntitwashoboye kuvugana n’abo bagore ngo batubwire icyabateye gucuruza iyo mazutu ndetse n’abayibahaga bayivanye mu makamyo.

Mazutu ni iki?

Mazutu ni ikinyabutabire gisukika, gikomoka kuri Petelori bacukuye bakayitunganya ikavanwamo ibinyabutabire byiganjemo ibisukika birimo n’iyo mazutu.

Ubwiza bwa mazutu( ni ukuvuga uburyo ikora ibyo yegenewe) buterwa ahanini n’ubwiza bwa Petelori ikomokamo.

Iyo bayijyanye mu nzu y’ubushakashatsi(laboratory) bayinagura, basanga mazutu igizwe n’ibinyabutabire bikurikira:

-carbone (86,5 %); hydrogène (13,3 %) ndetse n’ijanisha rito ry’ibinyabutabire bya soufre, azote na oxygène.

Ibindi biva muri petelori yayunguruwe neza ni gazi, essence, kérosène, godoro bakoresha imihanda, peteroli abaturage bacana mu gatadowa n’ibindi.

Mazutu ni iyo kwitonderwa…

Iki kinyabutabire kigira ibara ry’umutuku kandi kikagira impumuro yumvikanira kure.

Iyo mazutu ihuye n’ubushyuhe bugera kuri 15°C, ireme bwite ryayo rirakweduka ikaba yagera hagati ya   830na  870 kg/m3.

Kuri iki gipimo, iba ikiri igisukika kidateje akaga, ariko iyo ubushyuhe buzamutse bukagera hagati ya 250°C na 300°C, icyo gihe biba bisaba kwitonda kuko inkongi iba ishobora kuvuka igihe icyo ari cyo cyose bitewe no guturika kwa mazutu iba yahuye n’izindi gazi zirimo na oxygène.

Bizwiko iyi gazi ari yo igira uruhare mu gutuma ibintu byinshi bishya.

Kubera ko mazout ari ikinyabutabire gisukika kandi cy’ingirakamaro mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu, hari bamwe mu bashoferi bakora amakosa yo kuvidura amakamyo bagakuramo litiro runaka za mazutu bazigurisha kuri make.

Uretse ko ibi ari ubujura, ku rundi ruhande, ni ikosa rishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaguze iyo mazutu cyane cyane iyo bayibitse ahantu hashyuha kuko iba ishobora guturika igateza inkongi ikomeye.

TAGGED:AbagorefeaturedMazutuTwajamahoro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Senateri W’u Rwanda Yatabarutse
Next Article Ishami Rya Banki Y’Isi Mu Rwanda Ryahawe Umuyobozi Mushya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?