Kicukiro: Abagore 2 Bafatanywe Litiro 1000 Za Mazutu Bacuruzaga Magendu

Abagore babiri bashwe bacuruza mazutu mu buryo bwa magendu

Mu mukwabu uherutse kubera mu Mudugudu wa Bisambu, Akagari ka Nyarurama mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro hafatiwe abagore babiri bari bafite mazutu ingana na litiro 1000 bivugwa ko bacuruzaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Bafashwe taliki 01, Nzeri, 2023 mu masaha y’igicamunsi.

Impamvu yo gukora uwo mukwabo yari iy’uko hari Polisi yari yabonye amakuru yavugaga ko hari abantu bakorana n’abashoferi batwara amakamyo bakayavomamo mazutu bakayibika mu bidomoro kugira ngo bazayigurishe ku ruhande.

Ngayo amajerekani n’ibidomoro bafatanywe

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro nawe arabyemeza.

- Advertisement -

Yagize ati: “Hagendewe ku makuru y’uko hari amakamyo ba nyirayo bari bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cyo kwibwa mazutu n’ababaga bagamije kuyigurisha, hateguwe igikorwa cyo gushakisha no gufata abacyekwaho ibyo bikorwa. Ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatanu, mu rugo ruherereye mu Mudugudu wa Bisambu, hafatiwe litiro 1000 zari mu ngunguru imwe n’amajerekani 44 n’izindi ngunguru 12 zari zarashizemo mazutu.”

SP Twajamahoro avuga ko muri urwo rugo hafatiwe abagore babiri, umwe w’imyaka 30 n’undi ukiri muto bigaragara ko ari we wabafashaga mu turimo tumwe na tumwe twakenerwaga muri ubwo bucuruzi butemewe kuko we yari afite imyaka 19 y’amavuko.

Icyakora umugabo wafatanyaga nabo muri izo gahunda, yabonye abapolisi hakiri kare aba arabacitse!

Polisi iri kumushakisha.

SP Twajamahoro yasobanuye ko ibikomoka kuri Peteroli bicuruzwa n’ubifitiye uruhushya rutangwa n’inzego zibifitiye ububasha kandi bigacururizwa kuri sitayo zizwi.

Agira abantu inama yo kwirinda ubucuruzi butemewe kuko bishobora guteza inkongi y’umuriro abagize umuryango bagashya ndetse bikaba byakongeza no mu baturanyi.

Yashimiye abatanze amakuru kugira ngo iyi mazutu yacuruzwaga mu buryo butemewe ifatwe, asaba  n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru yafasha mu gufata abakora ubwo bucuruzi.

Ntitwashoboye kuvugana n’abo bagore ngo batubwire icyabateye gucuruza iyo mazutu ndetse n’abayibahaga bayivanye mu makamyo.

Mazutu ni iki?

Mazutu ni ikinyabutabire gisukika, gikomoka kuri Petelori bacukuye bakayitunganya ikavanwamo ibinyabutabire byiganjemo ibisukika birimo n’iyo mazutu.

Ubwiza bwa mazutu( ni ukuvuga uburyo ikora ibyo yegenewe) buterwa ahanini n’ubwiza bwa Petelori ikomokamo.

Iyo bayijyanye mu nzu y’ubushakashatsi(laboratory) bayinagura, basanga mazutu igizwe n’ibinyabutabire bikurikira:

-carbone (86,5 %); hydrogène (13,3 %) ndetse n’ijanisha rito ry’ibinyabutabire bya soufre, azote na oxygène.

Ibindi biva muri petelori yayunguruwe neza ni gazi, essence, kérosène, godoro bakoresha imihanda, peteroli abaturage bacana mu gatadowa n’ibindi.

Mazutu ni iyo kwitonderwa…

Iki kinyabutabire kigira ibara ry’umutuku kandi kikagira impumuro yumvikanira kure.

Iyo mazutu ihuye n’ubushyuhe bugera kuri 15°C, ireme bwite ryayo rirakweduka ikaba yagera hagati ya   830na  870 kg/m3.

Kuri iki gipimo, iba ikiri igisukika kidateje akaga, ariko iyo ubushyuhe buzamutse bukagera hagati ya 250°C na 300°C, icyo gihe biba bisaba kwitonda kuko inkongi iba ishobora kuvuka igihe icyo ari cyo cyose bitewe no guturika kwa mazutu iba yahuye n’izindi gazi zirimo na oxygène.

Bizwiko iyi gazi ari yo igira uruhare mu gutuma ibintu byinshi bishya.

Kubera ko mazout ari ikinyabutabire gisukika kandi cy’ingirakamaro mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu, hari bamwe mu bashoferi bakora amakosa yo kuvidura amakamyo bagakuramo litiro runaka za mazutu bazigurisha kuri make.

Uretse ko ibi ari ubujura, ku rundi ruhande, ni ikosa rishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaguze iyo mazutu cyane cyane iyo bayibitse ahantu hashyuha kuko iba ishobora guturika igateza inkongi ikomeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version