Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Aravugwaho Gutema Umugore We
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kicukiro: Aravugwaho Gutema Umugore We

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 December 2022 11:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Kiyanja, Akagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro haravugwa umugabo witwa Rusesabagina Daniel kuri Noheli yatemye bikomeye  umugore we.

Umugore we yitwa Mukamuzungu.

Daniel Rusesabagina asanzwe atuye mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga muri Kicukiro

Umuturanyi w’aba bombi utashatse ko tumutangaza amazina avuga ko uriya mugabo yabanje gushwana n’umugore we, undi aramuhunga ajya ku wundi mugabo.

Bidatinze(nyuma y’iminsi ibiri), uyu Rusesabagina yamusanze aho ‘yari yahukaniye’ azanywe no kumusaba imbabazi.

Mutwarasibo w’aho ngaho yaraje arabunga, umugore asubira ku mugabo we Daniel Rusesabagina.

Yasubiye yo ariko bidatinze, arongera arahava asubira kwa wa mugabo amubwira ko yasanze [umugabo wundi] atarahindutse, ko yigarukiye.

Ku mugoroba wo kuri Noheli taliki 25, Ukuboza, 2022  bivugwa ko Daniel Rusesabagina yafashe umuhoro asanga wa mugore we aho yari yahukaniye amutemagura umubiri wose.

Abantu barahuruye baramutesha.

Umugore yasigaye avirirana bahamagaza imbangukiragutabara imujyana kwa muganga ariko uwabikoze aratoroka.

Twamenye ko bari barasezeranye mu buryo bw’amategeko ariko ko batari baratandukanye mu buryo nabwo bwemewe n’amategeko.

Yafuhiye umukobwa w’imyaka 16 atema mugenzi we…

Mu Murenge wa Gahanga kandi Taarifa yemenye amakuru y’umusore watemye akaboko mugenzi we ndetse no mu gahanga amuziza ko yamubuzaga gutereta umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko undi ntabyumve!

Uwo mukobwa bapfuye yitwa Sandrine.

Ibi byabaye bukeye bwa Noheli ni ukuvuga kuri uyu wa Mbere taliki 26, Ukuboza, 2022 bibera mu kagari ka Rwabutenge, Umudugudu wa Gahosha.

Uvugwaho gutema mugenzi we yarafashwe.

Yitwa Itangishaka Gérald akaba afite imyaka 23 y’amavuko.

Amakuru avuga ko nyuma yo kubona ko atishe uwo yatemye kuko uyu yahise amucika,  Itangishaka yatuye umujinya ingurube yari iri hafi aho ayitema igikanu irapfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police( CIP) Sylvestre Twajamahoro yabwiye Taarifa ko uwo  Rusesabagina agishakishwa ariko ko uwatemye mugenzi we bapfa umukobwa we yafashwe.

Asaba abantu ubworoherane, bakirinda inzika no kwihanira.

Ati: “Niba hari ibyo abantu batumvikanyeho kubera impamvu runaka, si byiza ko babipfa ngo bamwe bateme abandi cyangwa babagirire nabi mu bundi buryo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Sylvestre Twajamahoro

Avuga ko amategeko abereyeho kurenganura abarengana no guhana abarenganya abandi ariko ibyiza kurushaho ari ubworoherana.

Muri Kicukiro havuzwe ibyo gutemana mu gihe no mu Ruhango n’aho bihavugwa.

Guhera kuwa Gatanu w’Icyumweru gishize abatuye n’abakorera mu Mirenge ya Busasamana, Kinihira na Kagabari mu Karere ka Ruhango bataka ko  bari kugabwaho ibitero n’abantu bitwaje intwaro gakondo bakabakomeretsa kugeza ubwo hari abarembeye mu bitaro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police( CIP) Emmanuel Habiyaremye yaraye abwiye Taarifa ko iperereza kuri iki kintu ryatangiye.

TAGGED:featuredKicukiroPolisiRuhangoUmugaboUmuhoropUmuvugizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Yiyahuye Amaze Gusezerana N’Umugore We
Next Article Umufaransa Ufite Amaraso Yo Muri DRC Agiye Gukina Muri NBA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abaturage 354 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?