Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Avugwaho Kurwanya Inzego Z’Umutekano Ziramurasa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kicukiro: Avugwaho Kurwanya Inzego Z’Umutekano Ziramurasa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 January 2023 2:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Masaka harasiwe umugabo witwa Jean Rusanga w’imyaka 37 y’amavuko bivugwa ko yari umujura wari wagiye kwiba mu rugo rw’uwitwa Abdoni Hakizimana.

Amakuru avuga ko uriya mugabo yagiye kwiba mu rugo rwa Hakizimana  agenda afite umuhoro.

Yagezeyo yatemye urugi rw’igipangu arinjira  nyirurugo wavuzwe haruguru abyumvise arasohoka.

Hakizamana yageze hanze abona uwo mujura afite umuhoro aje ashaka kumutema undi ariruka.

Abatanze ubuhamya bavuga ko uwo mujura yinjiye mu nzu afata Television n’imyenda.

Kubera ko nyiri urugo yari akiri hafi aho, yahise avuza induru, abaturage bahururana n’abashinzwe umutekano bafata uwo muntu.

Nyuma yo gufatwa hitabajwe abasirikare baje bamutwara uwo muntu ngo ajye  kubereka ibindi yaramaze kwiba.

Mu byo bamusanganye, yari yahisemo undi muhoro ariko batabimenye.

Bageze ahantu yavugaga ko yabihishe akurayo wa muhoro ashaka gutema umusirikare undi ahita amurasa arapfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police( CIP)Sylvestre Twajamahoro yabwiye Taarifa ko ayo makuru ari yo ariko ko bibabaje kuba hari abantu bagitekereza kurwanya inzego z’umutekano.

CIP Twajamahoro ati: “Abantu bakwiye kwirinda kurwanya inzego z’umutekano. Byagaragaye ko yashatse gutema ushinzwe umutekano.”

Ku rundi ruhande yasabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano, kandi ashima abrerekanye umutima wo gutabarana.

Avuga ko ubufatanye n’irondo ari ingenzi mu gucunga umutekano mu midugudu n’amasibo.

TAGGED:featuredImbundaKicukiroMasakaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu Umunani Biciwe Mu Birori Byo Kwizihiza Amavuko Y’Inshuti Yabo
Next Article Croix Rouge Iratanga Umuburo Ku Kindi Cyorezo Kizibasira Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?