Mu Murenge wa Masaka harasiwe umugabo witwa Jean Rusanga w’imyaka 37 y’amavuko bivugwa ko yari umujura wari wagiye kwiba mu rugo rw’uwitwa Abdoni Hakizimana.
Amakuru avuga ko uriya mugabo yagiye kwiba mu rugo rwa Hakizimana agenda afite umuhoro.
Yagezeyo yatemye urugi rw’igipangu arinjira nyirurugo wavuzwe haruguru abyumvise arasohoka.
Hakizamana yageze hanze abona uwo mujura afite umuhoro aje ashaka kumutema undi ariruka.
Abatanze ubuhamya bavuga ko uwo mujura yinjiye mu nzu afata Television n’imyenda.
Kubera ko nyiri urugo yari akiri hafi aho, yahise avuza induru, abaturage bahururana n’abashinzwe umutekano bafata uwo muntu.
Nyuma yo gufatwa hitabajwe abasirikare baje bamutwara uwo muntu ngo ajye kubereka ibindi yaramaze kwiba.
Mu byo bamusanganye, yari yahisemo undi muhoro ariko batabimenye.
Bageze ahantu yavugaga ko yabihishe akurayo wa muhoro ashaka gutema umusirikare undi ahita amurasa arapfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police( CIP)Sylvestre Twajamahoro yabwiye Taarifa ko ayo makuru ari yo ariko ko bibabaje kuba hari abantu bagitekereza kurwanya inzego z’umutekano.
CIP Twajamahoro ati: “Abantu bakwiye kwirinda kurwanya inzego z’umutekano. Byagaragaye ko yashatse gutema ushinzwe umutekano.”
Ku rundi ruhande yasabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano, kandi ashima abrerekanye umutima wo gutabarana.
Avuga ko ubufatanye n’irondo ari ingenzi mu gucunga umutekano mu midugudu n’amasibo.