Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Bafatanywe Magendu Ya Miliyoni Frw 19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kicukiro: Bafatanywe Magendu Ya Miliyoni Frw 19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 June 2023 8:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagabo babiri barimo umwe w’imyaka 40 n’undi w’imyaka 27 batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ibasanganye inzoga iby’ibyotsi( liquors) ikemeza ko ari magendu.

Ishami rya Polisi  rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (ASOC) niryo ryabafashe  ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 6 Kamena, 2023.

Ryabasanganye amacupa 474 y’inzoga z’ibyotsi bitandukanye.

Bombi bafatiwe kuri moto, umwe w’imyaka 40 wari utwaye izo nzoga ari kumwe na mugenzi we w’imyaka 27.

Igenagaciro ryasanze ziriya nzoga zifite agaciro ka Frw 19,810,000.

Bafatanywe inzoga zitwa  Savanna, Drostdy, Double Black, Hennessy, Jack Daniel, Jameson, Black label, Bailey, Martelle, Camino, Amarula, Vodka, Hendrick, Red label, Saphire, Martin, Chivas, Veuve Cliequot, na Tequila Patrol.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko habanje gufatwa umwe muri bo wari utwaye zimwe muri ziriya nzoga kuri moto azishyiriye abakiliya.

Ati: “Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu ku mugoroba wo ku wa Kabiri, ubwo bari mu kazi ahazwi nka Rwandex mu Karere ka Kicukiro, hanyuze moto yari itwaweho inzoga za likeri baje gusanga ari magendu nyuma yo kuyihagarika, uwari uyitwaye yahise afatwa.”

SP Twajamahoro avuga ko abapolisi babajije uwo zafatanywe aho azivanye avuga ko ari iz’umucuruzi utuye mu Mudugudu wa Murindi, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe.

Abapolisi bageze mu rugo rw’uwo muntu  basanga afite mu bubiko amacupa 474 y’izo nzoga ahita afatwa.

SP Twajamahoro yaboneyeho umwanya wo gukangurira abakora ubucuruzi gukora ubucuruzi bwabo mu buryo bwemewe n’amategeko bagaca ukubiri na magendu mu rwego rwo kwirinda ibihano.

Yaburiye abakora mu bucuruzi bwa magendu ko Polisi yabahagurukiye kandi ko amayeri bakoresha  amenyekana biturutse ku bufatanye n’abaturage.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199, ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

TAGGED:featuredimodokaMagenduPolisiTwajamaharo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nsanzabaganwa Monique Yahuye Na Perezida Kagame Mu Biro Bye
Next Article RDF Yahawe Umuvugizi Wungirije
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?