Kicukiro: Bafatanywe Magendu Ya Miliyoni Frw 19

Abagabo babiri barimo umwe w’imyaka 40 n’undi w’imyaka 27 batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ibasanganye inzoga iby’ibyotsi( liquors) ikemeza ko ari magendu.

Ishami rya Polisi  rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (ASOC) niryo ryabafashe  ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 6 Kamena, 2023.

Ryabasanganye amacupa 474 y’inzoga z’ibyotsi bitandukanye.

Bombi bafatiwe kuri moto, umwe w’imyaka 40 wari utwaye izo nzoga ari kumwe na mugenzi we w’imyaka 27.

- Advertisement -

Igenagaciro ryasanze ziriya nzoga zifite agaciro ka Frw 19,810,000.

Bafatanywe inzoga zitwa  Savanna, Drostdy, Double Black, Hennessy, Jack Daniel, Jameson, Black label, Bailey, Martelle, Camino, Amarula, Vodka, Hendrick, Red label, Saphire, Martin, Chivas, Veuve Cliequot, na Tequila Patrol.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko habanje gufatwa umwe muri bo wari utwaye zimwe muri ziriya nzoga kuri moto azishyiriye abakiliya.

Ati: “Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu ku mugoroba wo ku wa Kabiri, ubwo bari mu kazi ahazwi nka Rwandex mu Karere ka Kicukiro, hanyuze moto yari itwaweho inzoga za likeri baje gusanga ari magendu nyuma yo kuyihagarika, uwari uyitwaye yahise afatwa.”

SP Twajamahoro avuga ko abapolisi babajije uwo zafatanywe aho azivanye avuga ko ari iz’umucuruzi utuye mu Mudugudu wa Murindi, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe.

Abapolisi bageze mu rugo rw’uwo muntu  basanga afite mu bubiko amacupa 474 y’izo nzoga ahita afatwa.

SP Twajamahoro yaboneyeho umwanya wo gukangurira abakora ubucuruzi gukora ubucuruzi bwabo mu buryo bwemewe n’amategeko bagaca ukubiri na magendu mu rwego rwo kwirinda ibihano.

Yaburiye abakora mu bucuruzi bwa magendu ko Polisi yabahagurukiye kandi ko amayeri bakoresha  amenyekana biturutse ku bufatanye n’abaturage.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199, ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version