Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Umugabo Aravugwaho Kwica Nabi Umugore We
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Kicukiro: Umugabo Aravugwaho Kwica Nabi Umugore We

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 April 2024 1:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga haravugwa inkuru mbi y’umugabo wishe umugore we amuteraguye ibyuma. Abaturanyi babo bavuga ko uriya mugabo yavuze ko agiye kwica umugore we arangiza akajya kurya impungure muri Gereza.

Amashusho yashyizwe kuri X na Ndahiro Valens Pappy arumvikanisha abagore bavuganaga amarira menshi bavuga ko uwo mugabo yari agiye gutera icyuma umuntu waje kumutesha ngo atica umugore we.

Byabereye   mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Amakuru avuga ko uwakoze ibyo ari umugabo witwa Onesphore Hagenimana akaba yabanaga n’uwo mugore we mu buryo butemewe n’amategeko.

Uwo mugore yari afite imyaka ya 28 naho umugabo we afite imyaka 34 y’amavuko, bakaba bari bafitanye umwana umwe w’imyaka ibiri.

Bijya kuba, umugore yari yaravuye mu rugo iwe ahunze  uwo mugabo kubera amakimbirane, ndetse akaba yari amaze icyumweru ataba iwe yarahunze urugo.

Umugore yari umutayeri( umuntu udodera abandi imyenda) ukorera mu gasenteri kitwa Gashyekero.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo umugabo yahamagaraga umugore we ubwo undi yiteguraga kujya ku kazi, amwitabye undi amutera icyuma mu ijosi, mu mutwe no mu rubavu.

Abaturanyi batabaje, imbangukiragutabara iraza imujyana kwa muganga ariko aza gupfira yo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police( SP) Sylvestre Twajamahoro yabwiye Taarifa ko uwo mugabo n’umugore we bari basanzwe babana mu makimbirane, bikaba ari byo bikekwa ko byabaye intandaro y’ubwo bwicanyi.

Icyakora RIB yatangiye iperereza cyane cyane ko uwo mugabo uvugwaho ubwo bwicanyi yamaze gufatwa akaba afungiwe kuri Station ya RIB i Gikondo.

TAGGED:AkarerefeaturedIbyumaUmugaboUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amavubi Yazamutse Ku Rutonde Rwa FIFA
Next Article Rubavu: Uwinjije Magendu Yarashwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?