Kicukiro: Umugabo Aravugwaho Kwica Nabi Umugore We

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga haravugwa inkuru mbi y’umugabo wishe umugore we amuteraguye ibyuma. Abaturanyi babo bavuga ko uriya mugabo yavuze ko agiye kwica umugore we arangiza akajya kurya impungure muri Gereza.

Amashusho yashyizwe kuri X na Ndahiro Valens Pappy arumvikanisha abagore bavuganaga amarira menshi bavuga ko uwo mugabo yari agiye gutera icyuma umuntu waje kumutesha ngo atica umugore we.

Byabereye   mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Amakuru avuga ko uwakoze ibyo ari umugabo witwa Onesphore Hagenimana akaba yabanaga n’uwo mugore we mu buryo butemewe n’amategeko.

- Advertisement -

Uwo mugore yari afite imyaka ya 28 naho umugabo we afite imyaka 34 y’amavuko, bakaba bari bafitanye umwana umwe w’imyaka ibiri.

Bijya kuba, umugore yari yaravuye mu rugo iwe ahunze  uwo mugabo kubera amakimbirane, ndetse akaba yari amaze icyumweru ataba iwe yarahunze urugo.

Umugore yari umutayeri( umuntu udodera abandi imyenda) ukorera mu gasenteri kitwa Gashyekero.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo umugabo yahamagaraga umugore we ubwo undi yiteguraga kujya ku kazi, amwitabye undi amutera icyuma mu ijosi, mu mutwe no mu rubavu.

Abaturanyi batabaje, imbangukiragutabara iraza imujyana kwa muganga ariko aza gupfira yo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police( SP) Sylvestre Twajamahoro yabwiye Taarifa ko uwo mugabo n’umugore we bari basanzwe babana mu makimbirane, bikaba ari byo bikekwa ko byabaye intandaro y’ubwo bwicanyi.

Icyakora RIB yatangiye iperereza cyane cyane ko uwo mugabo uvugwaho ubwo bwicanyi yamaze gufatwa akaba afungiwe kuri Station ya RIB i Gikondo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version