Twamenye ko mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro hari umubiri wataburuwe bigizwemo uruhare na Mukundwa Theophile nyuma yo kwishyurwa Frw 110 000. Yabikoze abisabwe n’umuntu washakaga kuhubaka uruzitiro akawuhabona.
Mu buryo busanzwe, iyo hari umubiri (cyangwa imibiri) ubonetse ahantu runaka, uwubonye abimenyesha inzego z’ibanze n’iza IBUKA zikabikurikirana.
Zibikurikirana zigamije kumenya niba uwo mubiri ari uw’Umututsi wazize Jenoside cyangwa niba ari uw’undi Munyarwanda wazize urupfu rusanzwe.
Nyuma yo kubaririza mu buryo bwuzuye hakamenyekana icyo nyiri uwo mubiri yazize, nibwo hatangizwa ibikorwa byo kuwushyingura, haba ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa mu irimbi rusange.
Abaduhaye amakuru y’ibyabereye muri Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga batubwiye ko Mukundwa Theophile atigeze ategereza ngo inzira twanditse haruguru zibanze zikoreshwe kugira ngo umubiri utabururwe, ahubwo yahise ajya mu gikorwa cyo kuwutaburura amaze kwishyurwa.
Perezida wa IBUKA wungirije mu Kagari ka Kamashashi akaba anashinzwe umutekano muri ako kagari Bwana Alexis Karangwa yabwiye Taarifa ko Mukundwa Theophile yahoze ari Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Umurenge wa Nyarugunga ariko aza guhagarikwa ku mirimo.
Avuga ko ubwo nyiri urugo[uwashakaga kubaka uruzitiro]yabonaga ko hari umubiri yabitabaje abamenyesha ibyawo abasaba no kuza bakareba uko bimeze kugira ngo bagire icyo babimufashamo.
Mu gihe inzego zibishinzwe ni ukuvuga iza IBUKA n’iz’ibanze zari zigiperereza ngo zimenye amateka ya nyiri uwo mubiri, Karangwa yabwiye Taarifa ko ari bwo Mukundwa yitabazwaga n’uwo nyiri urugo akamuha Frw 110 000 birimo Frw 100 000 byo kuwutaburura na Frw 10 000 byo kuwogesha.
Yagize ati: “Uwo mugabo yaragiye akura umubiri ahantu. Ntabwo yabikoze nk’uhagarariye IBUKA, ashobora kuba yarabyitwaje nk’uwahoze ayihagarariye akajya kubikora yitwaje IBUKA .”
Karangwa Alexis avuga ko nyuma yo kubona ibyo byose basanze bishobora kuba ari icyaha gikomeye, bigira inama yo kukigeza ku bugenzacyaha.
Amakuru dufite ni uko umukozi wa RIB witwa Janvier ari we wakiriye ikibazo cyabo.
Abajijwe niba uwo mubiri warashyinguwe, Karangwa yasubije ko atakwemeza niba warashyinguwe kuko ubaye warashyinguwe haba hari amakuru yabivuzweho cyane cyane ko iki kibazo kitamaze igihe kuko cyatangiye mu Ugushyingo, 2020.
Taarifa yabonye amakuru avuga ko uriya mubiri washyizwe mu kizu kiri ahitwa kwa Rudumura.
Amafaranga narayakiriye ndayikenuza…
Theophile Mukundwa yavuganye na Taarifa yemera ko amafaranga 110 000 Frw yayakiriye koko arayikenuza kuko yari amaze igihe arwaye kandi yasaba ubufasha bagenzi be bo muri IBUKA ntibabimufashemo.
Avuga ko umubiri wabonetse bwa mbere muri Werurwe, 2020 abimenyesha abo mu mudugudu kugira ngo babifateho umwanzuro ndetse n’abo muri IBUKA barabimenyeshwa.
Mukundwa avuga ko yabimenyesheje Komisiyo ya IBUKA ku rwego rw’Umurenge ihagarariwe n’uwitwa Mutabazi Martin.
Avuga ko yabonye babigenzemo biguru ntege, ahitamo kubyikorera yakira Frw 110 000 atanga uburenganzira bwo kuwutaburura.
Ati: “Rwose amafaranga narayakiriye ndayikenuza kuko nari merewe nabi, nkirutse kandi narasabye bagenzi banjye ubufasha ariko barandangarana. Aho bizaba ngombwa ko mbisobanura nzabikora rwose.”
Yabwiye Taarifa ko amakuru afite kandi yizeye ari uko uriya mubiri atari uw’Umututsi wazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ngo nibyo byatumye ajyanwa ku biro by’Akagari ka Kamashashi.
Yawushyikirije umukobwa w’Umunyerondo witwa Uwizeyimana arangije abitangaho raporo.
Ubwo twavuganaga na Mukundwa Theophile yatubwiye ko ari mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango aho ari mu kiraka cyo kubaka umuhanda.
Yatubwiye ko umubiri yajyanye ku biro by’Akagari ka Kanyamashashi wahasanze indi.
Mwiriwe, nabonye inkuru mwakoze kuwa 31 ukuboza 2020, y’umubiri wabonetse haruguru y’Umurenge wa Nyarugunga nihutira kureba uwo mubiri kuko ariho Papa umbyara yiciwe muri Genocide yakorewe Abatutsi Kandi arinaho abamwishe bamutabye , narahageze rero nsanga niwe ariko nagize ikibazo niba mwarabonye uwo mubiri cyangwa Hari n’amafoto mwawufotoye mwamfasha mukayampa kuko ibice twabonye ntibyuzuye . Murakoze.