Hari icyo Louise Mushikiwabo asabira abagore…

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa, Madamu Louise Mushikiwabo asaba ibigo by’imari n’abandi bafite ijambo rikomeye mu bihugu bikoresha Igifaransa gufasha abagore bazahajwe na COVID-19  kuzamuka mu bukungu.

Mushikiwabo aherutse gutangiza Ikigega yise ‘La Francophonie avec Elles’ kigamije gukangurira ibihugu bigize uriya muryango gukusanya inkunga yo kugishyiramo kugira ngo izafashe abagore bo muri OIF bagizweho ingaruka na COVID-19 kuzanzamuka mu bukungu.

 Mushikiwabo avuga ko gufasha abagore kongera kuzamura ubukungu  bigirira akamaro abantu bose kuko ari bo barera abana, bakita kubo bashakanye, bakagirira akamaro umuryango w’abantu muri rusange.

Yemeza ko n’ubwo bimeze gutyo, amahanga adaha agaciro umuhati w’abagore  bityo akaba asanga byagirira isi yose akamaro abagore bazahajwe na COVID-19 bafashijwe kwivana mu bukene bakongera kugirira imiryango yabo akamaro nka mbere.

- Advertisement -

Mushikiwabo avuga ko n’ubwo abagore bahura n’akazi kenshi gatuma bananirwa, batajya binuba, ngo bagire uwo buka inabi ndetse ngo niyo bananiwe bakomeza kugira inseko nziza.

Yagize ati: “ Abagore bari basanzwe bafite imibereho mibi, batunzwe no kuzunguza kugira ngo babone igitunga imiryango yabo baje kwisanga baragezweho n’ingaruka mbi kurusha abandi kubera ko aho bakuraga hakomwe mu nkokora n’ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.”

Mushikiwabo avuga ko akamaro k’abagore katagarukira gusa ku mirimo y’ubukungu bwubaka ingo, ahubwo ko kaguka kagera no mu buvuzi.

Kuri we abagore bakora mu nzego z’ubuzima ni benshi kandi bagira akamaro mu kurinda ko ubuzima bwa benshi butakara.

Ikindi kibabaje nk’uko abivuga, ni uko abagore batarahabwa umwanya urambuye mu nzego zifata ibyemezo kandi mu ngeri zose.

Urugero ni uko muri Afurika y’i Burengerazuba n’iyo Hagati, abagore benshi bari mu mirimo idahemberwa, ibyo bita mu Gifaransa ‘Secteur informel’.

Impamvu zabyo ni nyinshi ariko akenshi biterwa n’uko abakobwa baba batarahawe amahirwe angana n’aya basaza babo kugira ngo bige, baminuze.

Ibi ariko Mushikiwabo avuga ko bitigeze bica abagore intege, ahubwo bakomeje gukora uko bashoboye bayitaho, bita no ku miryango yabo.

N’ubwo abahanga mu by’ubuzima  bavuga ko Afurika itazahajwe n’ingaruka za COVID-19 nk’uko byagenze ahandi, Mushikiwabo avuga ko hari imirimo yahagaze cyane cyane ishingiye ku bucuruzi bwambukiranya imipaka kuko ibihugu byinshi byabufunze kandi bwari butunze abagore benshi.

Louise Mushikiwabo ati: “ Abo babyeyi bacu batwonkeje, bashiki bacu, ba Nyogokuru… baradukeneye muri iki gihe kurusha ikindi gihe cyose. Muze tubabe hafi. Niyemeje gutangiza ikigega cyo kubafasha gikeneye gushyirwamo miliyoni 3 z’ama Euro. Duhuze imbaraga tubafashe”

Avuga ko abagore bazitabwaho n’umusanzu uzatangwa muri kiriya kigega uzafasha mbere na mbere abagore  bo muri Afurika, muri Haïti n’abo muri Liban.

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo asaba akomeje ibihugu na za Leta guhaguruka bakitanga uko bashoboye kugira ngo ikigega yatangije kibone amafaranga yo gutabara abagore bo mu bihugu bigize Umuryango uvuga Igifaransa bazahajwe na COVID-19 bazanzamuke.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version