Kicukiro: Uwakekwagaho Ubujura Yarashwe

Ubuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali bwatangaje ko hari umusore warashwe arapfa ubwo we na bagenzi be barwanyaga abashinzwe umutekano. Abavugwaho ubwo bujura ngo bari bitwaje ibyuma bya fer a beton n’amabuye, bakaba bari bagiye kwiba mu kigo kitwa Real Contractors.

Uwo musore yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 19, Mutarama, 2024 arasirwa mu Mudugudu wa Nyabigugu mu Kagari ka Barija aho Real Contractors ikorera ibyuma by’imodoka.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police( SP) Sylvestre Twajamahoro yabwiye itangazamakuru ko atari ubwa mbere kiriya kigo cyari gitewe n’abajura.

Ati: “Bashaka kubakubita haza kuraswamo umwe abandi bariruka.”

- Kwmamaza -

Ngo birutse baburirwa irengero.

Twajamahoro asaba Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru ku gihe kandi igihe bafite ikibazo bakiyambaza inzego z’umutekano.

Ati: “Turabakangurira kugira nimero za telefone z’ubuyobozi bw’aho batuye cyane cyane iza sitasiyo z’ahantu batuye kugira ngo igihe bagize ikibazo habeho gutanga amakuru mu buryo bwihuse.”

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali ivuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hanamenyekane imyirondoro y’uwarashwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version