MINISANTE Yahaye Abaganga B’Ibitaro Bya Nyabikenke Imodoka Ibageza Ku Kazi

Mu rwego rwo kubafasha kugera ku kazi kubera intera y’aho ibitaro biri n’aho batuye, Minisiteri y’ubuzima yemeraye abakora mu Bitaro bya Nyabikenke mu Karere ka Muhanga imodoka yo mu bwoko bwa Van.

Iki ni kimwe mu byavuzwe na Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana wari umaze iminsi asura ibi bitaro.

Ibitaro bya Nyabikenke ni ibyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye abaturage ngo bibakure mu bwigunge, by’umwihariko abatuye i Nyabikenke no mu gice cya Ndiza.

Urugendo rurerure rwatumaga abaganga bamwe bagera ku kazi bananiwe, abandi bijujutira uburebure bw’urugendo n’ikiguzi cyarwo kandi gihoraho.

Minisitiri Nsanzimana yagaragarijwe iki kibazo, yumva uburemere bwacyo, abasezeranya ko bidatinze kigiye kubonerwa umuti.

Bakoraga urugendo rurerure kuko rureshya na kilometer 40 uva mu Mujyi wa Muhanga ujya ku bitaro bya Nyabikenke.

Minisitiri Dr Nsanzimana yabwiye abaganga iyo modoka izajya ibafasha kubageza ku kazi mu ntangiriro y’Icyumweru ikanabacyura mu mpera zacyo.

Ati: “Ni byo tugomba kubashakira imodoka yo kubafasha kugera ku bitaro kuko imihanda y’ino  iragoranye cyane.  Yabafasha mu mpera z’Icyumweru batashye mu miryango ku bataba hano ndetse no kubagarura mu kazi.”

Avuga ko Minisiteri y’Ubuzima ishishikajwe no gushaka icyatuma ubuzima bw’abakora muri serivisi z’ubuzima buba bwiza kurushaho

Minisitiri Sabin Nsanzimana avuga ko Minisiteri ayoboye ishaka ko abaganga babaho neza, bakishimira imikorere bityo bagatanga umusaruro.

Avuga ko we n’abo bakorana na Guverinoma muri rusange bazakomeza gukora ibishoboka bagafasha abaganga kunoza umurimo wabo binyuze mu gutanga serivisi nziza.

Ifoto@Imvaho Nshya

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version