Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa, FAO, witwa Coumba Dieng Sow ashima imikoranire y’iri shami na Guverinoma y’u Rwanda mu rugamba rwo kwihaza mu biribwa.
Avuga ko yizeye ko mu mwaka wa 2024 ubu bufatanye buzakomeza kubyara umusaruro kugira ngo inzara nticike mu Rwanda gusa ahubwo n’ahandi ku isi.
Itangazo yashyize kuri X, avuga ko umuhati u Rwanda rwashyize mu guhaza mu biribwa abarutuye ari uwo gushimwa.
Ngo ni umuhati werekanye ko ruharanira ko imwe mu ntego z’iterambere rirambye irebana no kwihaza mu biribwa, rwayishyize ku mutima kandi rukora uko rushoboye ngo igerweho.
Coumba Sow avuga ko hari indi mishinga itarakorwaho ariko akizera ko nayo bidatinze izatangira gukorwa kandi ikazabyara umusaruro.
Avuga ko akazi ke ari ugukora uko ashoboye kugira ngo iby’uko inzara igomba kuba amateka mu bantu bizagerwaho.
Resuming work and wishing you a healthy and fruitful 2024! pic.twitter.com/r8yzFDuAWP
— Coumba D. Sow (@CoumbaDSow) January 18, 2024
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko Abanyarwanda bagera kuri 80% bihagije mu biribwa.