Kicukiro: Yagarutse Kureba Moto Yari Yahishe Mu Gihuru, Ahita Afatwa

Polisi ifatanyije n’uwari wibwe Moto yashakishije iyi moto iza gufatirwa mu gihugu aho uwari wayibye yari yayihishe. Ukekwaho ubu bujura yitwa Ndatimaba nawe akaba yafashwe.

Kugira ngo ifatwe byatewe n’uko nyirayo yari yaragize amakenga ayishyiramo ikoranabuhanga rya GPS( Global Positioning System) rifasha mu kumenya ibyerekezo ikinyabigiza runaka kiri kugenamo.

Iriya Moto yibwe ku Cyumweru ahagana saa tanu z’ijoro ubwo nyirayo yayisigaga ahantu yagaruka akayibura.

Yari yayiparitse mu Kagari ka Gahanga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvester Twajamahoro  avuga ko ikoranabuhanga rya GPS ari ryo ryafashije cyane kugira ngo iriya moto ifatwe.

Ati: “Kuri iki Cyumweru ahagana saa tanu z’ijoro Polisi yahawe amakuru na nyiri moto ko yayibwe ubwo yari asize aparitse mu Kagali ka Gahanga Umurenge wa Gahanga agiye aho bacuruza lisansi agarutse arayibura. Yatubwiye ko  yari ifite ikoranabuhanga rya GPS rifasha kumenya aho iri kugendera. Ahagana saa saba z’ijoro hifashishijwe ikoranabunga rya GPS bayisanze mu gihuru mu Kagali ka Murinja aho uwayibye yari yayihishe.”

Uwayibye ngo yagarutse kuyireba aho yari yayihishe, asanga bamuteze igico baramufata.

Moto yari yibwe yashyikirijwe nyirayo witwa Hakizimana Eric wanashimiye Polisi y’u Rwanda yamufashije kubona moto ye.

CIP Twajamahoro yagjriye inama abantu bose bafite moto cyane cyane abamotari gushyira ikoranabuhanga rya GPS kuri moto zabo kuko iyo yibwe byoroha kuyishakisha kandi ikaboneka.

Yaburiye  abajura kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage zahagurukiye kubafata.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version