Mu Mudugudu wa Linini, Akagari ka Gahanga, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro haraye hafashwe Nsengiyumva Straton w’imyaka 40 akurikiranyweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaye umuntu wa kabiri ufatiwe mu Karere ka Kicukiro akurikiranywe icyo cyaha nyuma y’umukobwa nawe wafashwe saa munani zo kuri uyu wa Mbere afatiwe mu Murenge wa Nyarugunga.
Nsengiyumva avugwaho ko ubwo yari ari kumwe n’abandi bari kunywa inzoga mu masaha yabanjirije ayo kujya mu biganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwajeneza Marie Rose yabasabye ko bajya kwifatanya n’abandi we ntiyabyumva.
Yabasanze mu kabari kari gaherereye mu Mudugudu wa Nyakuguma Akagari ka Kagasa
Amakuru atangwa n’inzego zikorera muri aka Kagari avuga ko uwo mugabo wavuzwe haruguru yasubije uwo mugore ati: “Ibyo uri kutubwira genda ubibwire Nyoko niba nta n’uwo ufite ugende kumureba aho wamushyize ibyo ntibitureba”.
Uwabwiwe ayo magambo yahise atabaza inzego z’umutekano zihageze zisanga uwo mugabo yagiye, ziza kumushakisha kugeza ubwo yafatwaga mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ubwo yari ‘agarutse’ mu kabari.
Yafashwe saa mbiri z’ijoro ryakeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga w’umusigire witwa Mapambano Feston yabwiye Taarifa Rwanda ko ayo makuru ari yo ariko akigenzura impamo yayo.

Avuga ko, nk’umuyobozi w’Urwego rw’ibanze, atahita yemeza cyangwa ngo ahakane iby’ayo makuru ahubwo yabirekera Ubugenzacyaha bukabicumbura.
Ati: “ Baraye baramufashe, nanjye naraye mbyumvise ntyo, ubu nari ndimo mbikurikirana ngo menye amakuru yabyo y’impamo”.
Ku byerekeye ikibazo ibyabereye mu Murenge wa Nyarugunga, uwari umukoresha w’umukobwa uvugwaho iriya ngengabitekerezo witwa Rose yabwiye Taarifa Rwanda bari bamaze igihe bakoresha uriya mukobwa ariko batunguwe no kubona yandika amagambo akomeretsa nk’ariya.