Umuyobozi Mukuru Muri Polisi Y’U Rwanda Hari Inama Aha Abandi Bapolisi

Ubwo yagezaga ijambo ku bapolisi 39 baherutse kurangiza amasomo mu miyoborere Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’ubutegetsi muri Polisi y’u Rwanda DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yabasabye kutazagira inyigisho bahawe amasigarakicaro.

Harimo n’abo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) n’abo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).  Abasoje uyu munsi ni ikiciro cya munani (Intake08/2021), batangiye aya masomo tariki ya 16 Mata 2021, ni abapolisi 31, abacungagereza 3 n’abakozi bo mu rwego rushinzwe ubugenzacyaha 5.

Yashimiye abiyitabiriye umurava,umwete n’ikinyabufpura bagaragaje akaba aribyo byabafashije gusoza neza amasomo yabo.

Ati:” Ndashimira ubuyobozi bw’iri  shuri bakoze uko bashoboye kugira ngo aya mahugurwa agende neza, ariko kugenda neza kose ni uko habayemo uruhare rwanyu abanyeshuli, mwaranzwe n’ikinyabupfura  no kwita ku cyabazanye muharanira gusoza neza.  Ndizera ko aya  masomo  azabafasha kunoza neza inshingano zanyu mu kazi kanyu ka buri munsi.”
DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko atabibabwiye kuko basigaye bakora nabi ahubwo ko ari uko kwiga no kunoza imikorere ari uguhozaho.

- Advertisement -
Hari mu muhango wo kurangiza amasomo yatangirwaga i Musanze

Ishuri bariya bapolisi barangijemo amasomo riherereye mu Karere ka Musanze.

Ryahoze riyoborwa na CP Christopher Bizimungu ubu uyobora abapolisi bose ba UN bakorera muri Centrafrique.

Ni ishuri riri ku rwego mpuzamahanga kuko ryigishirizwamo n’abapolisi b’ahandi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version