Kigali: Abahanga Bariga Uko Ibitera Abantu Indwara Byakumirwa

Abahanga baraganira uko abantu barindwa uburwayi bwa hato na hato

Mu Mujyi wa Kigali harabera inama y’iminsi itatu ihuje abahanga mu binyabuzima baturutse muri Afurika ngo bige uko udukoko tuva mu bidukikije tutakomeza kwanduza abantu.

Ni inama yitwa SBA 4.0 SynBio Africa 2025.

Abo bahanga bavuga ko kugira ngo abantu babeho neza babanye n’ibidukikije, ari ngombwa ko ubushakashatsi bukorwa muri za Kaminuza bwajya bugezwa ku baturage mu mvugo n’ururimi bumva.

Bigomba gukorwa hagamijwe ko abaturage bamenya ibyo bakwiye kwirinda kugira ngo udukoko nka virusi( nitwo tukunze gutera abantu indwara zikomeye nka Ebola na Coronavirus) tutabanduza kandi n’igihe bibaye bamenye uko bakwivuza.

Urwo rugamba, nk’uko babivuga, rugomba no kurwanwa n’abagize sosiyete sivile, abafata ibyemezo bya politiki n’abita ku matungo muri rusange.

Dr. Lawrence Mugisha umwe mu bahanga bo muri Uganda avuga ko iwabo abashakashatsi bakorana n’abanyeshuri n’abaturage kugira ngo bababwire uko bakwirinda izo ndwara.

Ikiganiro cye kibanze ku ngingo y’uko abantu bakwiye kumenya ko umubumbe batuyeho bawuturanyeho n’inyamaswa n’amatungo kandi ibyo binyabuzima byose bikwiye kubana nabo.

Uwo mubano w’abantu, inyamaswa n’amatungo, ushingiye ku byo bahuriyeho nko guhumeka, amazi, ibiribwa n’ibindi bigize uwo mubano bikubiye mu ngingo nshya muri iki gihe abahanga bita One Health.

Mugisha ati: “ Dukwiye gukoresha imibare n’ubushakashatsi dufite mu kurinda ibidukikije kandi tugakora ikoranabuhanga rifasha mu kurinda amakuru y’ubumenyi dufite muri ibyo byose. Ni amakuru y’agaciro akwiye kurindwa abajura mu ikoranabuhanga ngo batayiba cyangwa bakayangiza akadupfira ubusa”.

Dr. Claire Standley undi muhanga uri muri iyi nama yemeza ko igihe isi igezemo kirangwa n’imihindagurikire y’ikirere ari ngombwa kuzirikana ibintu byose byakoma mu nkokora umuhati wo kurinda ko indwara zigera henshi ku isi.

Avuga ko ikindi cy’ingenzi ari uko urubyiruko rukwiye kwihingamo ubushake bwo gukora ubushakashatsi kuko n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryashyize kuri murandasi amasomo yarufasha kwihugura kuri iyo ngingo yo kurinda ubuzima bwa muntu, hatabayeho kwangiza iby’ibidukikije.

Indi ngingo ikomeye ni ugushyiraho uburyo bwo gukora no gukwiza mu bantu hirya no hino ku isi inkingo kugira ngo bakingirwe, baba abakuru cyangwa abato.

Claire Standley ati: “ Ni ngombwa ko inganda zikora neza kandi zigakorana n’ibihugu kugira ngo inkingo zigere kuri benshi. Kuri njye ibyo nsanga ari ingenzi cyane”.

U Rwanda, hagati aho, rufite icyiciro cy’ikigo nyafurika gikora inkingo n’imiti, Africa Medecines Agency, kiri mu Karere ka Nyarugenge.

Rushimirwa kandi ko rufite ingamba z’isuku n’isukura zifasha mu kurinda abarutuye indwara zitandukanye.

Ubwo COVID-19 yageraga ku isi, yakuye benshi umutima, ituma isi isanga ari ngombwa ko inkingo zidakwiye kuba umwihariko wa bamwe.

Imyaka igiye kuba itatu isa n’ihagaze, abahanga ku isi baracyareba uko ibyabaye muri kiriya gihe cyatangiye mu mpera za 2019 bitazongera kuba.

Nyuma ya COVID, hadutse izindi ndwara nka Monkeypox na Marburg Virus, izi zikaba indwara ziterwa na virus nazo zari zigiye guhitana benshi no guhagarika ubuzima hirya no hino ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version