Mu Murenge wa Ndera mu Kagari ka Rudashya, Umudugudu wa Nyakagezi Polisi yafatiwe abagabo batatu bari bamaze iminsi bashakishwa nyuma yo kwiba ibyuma by’igare byari mu makarito umunani bibye mu bubiko buri i Masaka bwitwa Dubai Port.
Polisi yabafatiye mu ngo zabo, bibwira ko ntawabamenye, irahabasanga irabafata.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Wellars Gahonzire avuga ko hari abandi bafatiwe mu Murenge wa Rutunga nawo wo mu Karere ka Gasabo bakaba bakurikiranyweho kwiba ibikoresho byo mu ngo z’abaturanyi.
Polisi ivuga ko babyibaga babanje gutobora inzu mu gicuku abaturage bashyizweyo kubera ibitotsi.
Abafatiwe i Rutunga ni abasore bane bafatiwe mu Mudugudu wa Kabariza, Akagari ka Kabariza, bikavugwa ko bibaga bitwaje ibyuma byo kugirira nabi ubakomye imbere.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera na Rutunga.
Ubujura burakenya…
Polisi y’ u Rwanda ivuga ko abakora ubujura baba bishyize mu kaga kuko bukenya.
Ivuga ko uwo ari we wese wumva ko azatungwa no kwiba yibeshya kuko azafatwa, agafungwa, akadindira mu iterambere.
Icyakora uru rwego rushimira abaturage batanga amakuru y’abakekwaho ubujura, bikarufasha kubashaka bagashyikirizwa ubutabera bityo bigatuma abaturage batekana mu rugero runaka.
Hari raporo zivuga ko bimwe mu byaha bikunze kugaragara mu rubyiruko mu Rwanda ari ubujura, gukubita no gukomeretsa.
Nibyo byagaruka kenshi kandi, igiteye impungenge, ni uko urubyiruko ari rwo rukunze kubigaragaramo.
Bivuze kandi ko abenshi mu bafungiwe ibyaha mu Rwanda bakatiwe bahamijwe ubujura cyangwa gukubita no gukomeretsa.