Kigali: Bafashwe bashaka kugurisha isambu ibaruwe ku wundi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha taliki 30, Ugushyingo, 2020 bweretse itangazamakuru umugabo n’umugore rushinja ko bashakaga kugurisha ubutaka busanzwe bubaruwe kuri Kayumba Godfrey.

Bombi bafashwe ku wa 26 Ugushyingo 2020, bamaze gukora amasezerano y’ubugure ngo  bishyurwe miliyoni 25Frw.

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bubakurikiranyeho icyaha cyo ‘guhimba, guhindura no gukoresha impapuro mpimbano hagamijwe kugurisha ubutaka bw’undi’.

Buri wese( ni ukuvuga umugore n’umugabo) yihakanye mugenzi we, avuga ko nta mubano wihariye bafitanye.

Bivugwa ko mbere bajya gukora uriya mugambi, bavugaga ko bashakanye, bakaba bari bahuriye kuri uriya mutungo.

Ibi byari uburyo bwo kwemeza umuguzi ko ibyo bamubwira ari ukuri, ko atagomba kubashidikanyaho kuko bashakanye bityo bakaba bashobora no kugurisha umutungo wabo.

Ubugenzacyaha buvuga ko bariya bantu bacurishije indangamuntu n’icyangombwa cy’ubutaka cy’igihimbano kugira ngo bibafashe mu mugambi wabo.

Ubwo berekwaga itangazamakuru, buri wese yihakanye mugenzi we, avuga ko ntaho baziranye.

Umugore yagize ati: “Uyu mugabo twamenyanye mu mwaka wa 2017 ariko ntitwongeye guhura. Yongeye kumpamagara tariki ya 25/11/2020, ansaba ko namufasha kumugurishiriza ibikwembe (ibitenge).”

Umugabo nawe avuga ko uriya mugore ari we wamuhamagaye amusaba kumubera umuhamya wemeza ko ubutaka bugurishijwe ari ubwe, ko ahubwo yashowe muri uwo mugambi mu buryo bw’ikigare.

Ati “Twamenyanye ambwira ko acuruza ariko sinarinzi aho acururiza. Nta mubano wihariye nari mfitanye nawe. Yampamagaye ansaba ko mubera umugabo nkasinyira ko agurishije ubutaka. Narahamagawe ngendera mu kigare, igihe cyo kugira amakenga nibwo twafashwe.”

Ubutaka bwari bugambiriwe kugurishwa ni ubwa Kayumba Godfrey buherereye mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo.

Nyiri ubutaka bwari bugiye kugurishwa n’abatari ba nyirabwo witwa Godfrey Kayumba avuga yamenye ko ubutaka bwe bwagurishijwe n’abatari ba nyirabwo binyuze k’uwo babugurishije wari usanzwe amuzi, azi ko ari we nyira bwo nyakuri.

Icyo gihe Kayumba yasabye uwo muntu wabugurishijwe ko yazamuhuza n’abo babwiyitiriye babushakamo Miliyoni 25 Frw.

Ati “Amazina ari ku byangombwa bari bafite ni ayange n’umugore wange, ariko amafoto yo ntabwo ari ayacu. Bariya bantu ntabwo nsanzwe mbazi, byarantunguye kuko sinumvaga ko mu Rwanda ibintu nka biriya byashoboka.”

Ubwo yabazwaga icyo avuga kuri buriya butekamutwe, Dr Thierry B.Murangira usanzwe ari umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yavuze ko abantu bafite umugambi wo gukora ibyaha birimo n’iby’uburiganya nka buriya babireka.

Murangira avuga ko abazabikora bizatinda bagafatwa kandi ngo ‘ubushake n’ubushobozi byo kubafata birahari’.

Icyaha cyo ‘guhimba, guhindura no gukoresha impapuro mpimbano hagamijwe kugurisha ubutaka bw’undi’ gihanwa n’ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ugikurikiranyweho agihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo k’imyaka itanu, ariko kitarengeje imyaka irindwi, n’ihazabu iri hagati ya Miliyoni 3 Frw na Miliyoni 5 Frw.

Taarifa Rwanda

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version