Kigali: Batangije Ikoranabuhanga Ricungira Hamwe Ubucuruzi

Baje kumva uko iri koranabuhanga riteye.

Ba rwiyemezamirimo biganjemo urubyiruko baraye bahuye na bagenzi babo bakorera muri Kenya babatekerereza iby’ikoranabuhanga bahanze rifasha umuntu kugenzura ubucuruzi bwe bwose mu buryo bukamatanyije.

Ni gahunda y’ikigo Globx Commerce Ltd gifatanyije n’ikindi kitwa Odoo mu gufasha ibigo n’abantu ku giti cyabo gutera imbere binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho.

Iri koranabuhanga bise Odoo rifasha mu micungire y’imirimo ya buri munsi kuva ku bucungamutungo, imari, kugurisha no kwamamaza, kugeza ku micungire y’abakozi n’ibindi.

Umukozi mu kigo Globx Commerce Ltd witwa Anita Mutoni asobanura akamaro ubu buryo buzagirira urubyiruko rw’u Rwanda yabwiye Taarifa Rwanda ati: “ Ku rubyiruko nyarwanda, cyane cyane abafite udushya no gutangira imishinga, Odoo izabaha uburyo bworoshye kandi buhendutse bwo gucunga imishinga yabo neza, bakiyubaka batagombye gutegereza ubushobozi buhambaye”.

- Kwmamaza -
Anita Mutoni.

Avuga ko intego yabo ari uko urubyiruko rwakira  kandi rugakoresha iryo koranabuhanga nk’igikoresho cy’ingenzi kibafasha kugira ejo hazaza heza, haba mu bucuruzi, ubuyobozi cyangwa ubufatanye mpuzamahanga.

Ku byerekeye akamaro ka Odoo ku Banyarwanda muri rusange, Mutoni avuga intego ari ukugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda binyuze mu gufasha Abanyarwanda kwihangira imirimo, guhanga udushya no gutanga ibisubizo  ku bibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

Uburyo bwa Odoo bukoresha ikoranabuhanga(software) rikomatanyije ibintu byinshi.

Ryereka umucuruzi uko agomba gucunga neza umutungo, abakozi, kumenya ibyinjira n’ibisohoka, uko amafaranga asohoka, uko yinjira, ibyaranguwe, ibisigaye mu bubiko n’ibindi.

Abayikoze bavuga ko uko ubukungu buzamuka ari nako iryo koranabuhanga riha umuntu uburyo bwo kugendana nabwo, ntihagire ikimucika.

Abacuruzi banini n’abandi bashaka gucuruza basabwa kwegera abakora muri Odoo ishami ry’u Rwanda bakaberekera uko batangira gukoresha iryo koranabuhanga n’akamaro rizabagirira mu gihe kiri imbere.

Abahanze iryo koranabuhanga bizeza abazarikoresha ko rifite umutekano, ko amakuru ribika aba arindiwe umutekano.

Vinay Dev washinze ikigo Globx.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto