Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Batangije Ikoranabuhanga Ricungira Hamwe Ubucuruzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Kigali: Batangije Ikoranabuhanga Ricungira Hamwe Ubucuruzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 July 2025 3:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Baje kumva uko iri koranabuhanga riteye.
SHARE

Ba rwiyemezamirimo biganjemo urubyiruko baraye bahuye na bagenzi babo bakorera muri Kenya babatekerereza iby’ikoranabuhanga bahanze rifasha umuntu kugenzura ubucuruzi bwe bwose mu buryo bukamatanyije.

Ni gahunda y’ikigo Globx Commerce Ltd gifatanyije n’ikindi kitwa Odoo mu gufasha ibigo n’abantu ku giti cyabo gutera imbere binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho.

Iri koranabuhanga bise Odoo rifasha mu micungire y’imirimo ya buri munsi kuva ku bucungamutungo, imari, kugurisha no kwamamaza, kugeza ku micungire y’abakozi n’ibindi.

Umukozi mu kigo Globx Commerce Ltd witwa Anita Mutoni asobanura akamaro ubu buryo buzagirira urubyiruko rw’u Rwanda yabwiye Taarifa Rwanda ati: “ Ku rubyiruko nyarwanda, cyane cyane abafite udushya no gutangira imishinga, Odoo izabaha uburyo bworoshye kandi buhendutse bwo gucunga imishinga yabo neza, bakiyubaka batagombye gutegereza ubushobozi buhambaye”.

Anita Mutoni.

Avuga ko intego yabo ari uko urubyiruko rwakira  kandi rugakoresha iryo koranabuhanga nk’igikoresho cy’ingenzi kibafasha kugira ejo hazaza heza, haba mu bucuruzi, ubuyobozi cyangwa ubufatanye mpuzamahanga.

Ku byerekeye akamaro ka Odoo ku Banyarwanda muri rusange, Mutoni avuga intego ari ukugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda binyuze mu gufasha Abanyarwanda kwihangira imirimo, guhanga udushya no gutanga ibisubizo  ku bibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

Uburyo bwa Odoo bukoresha ikoranabuhanga(software) rikomatanyije ibintu byinshi.

Ryereka umucuruzi uko agomba gucunga neza umutungo, abakozi, kumenya ibyinjira n’ibisohoka, uko amafaranga asohoka, uko yinjira, ibyaranguwe, ibisigaye mu bubiko n’ibindi.

Abayikoze bavuga ko uko ubukungu buzamuka ari nako iryo koranabuhanga riha umuntu uburyo bwo kugendana nabwo, ntihagire ikimucika.

Abacuruzi banini n’abandi bashaka gucuruza basabwa kwegera abakora muri Odoo ishami ry’u Rwanda bakaberekera uko batangira gukoresha iryo koranabuhanga n’akamaro rizabagirira mu gihe kiri imbere.

Abahanze iryo koranabuhanga bizeza abazarikoresha ko rifite umutekano, ko amakuru ribika aba arindiwe umutekano.

Vinay Dev washinze ikigo Globx.
TAGGED:IkigoIkoranabuhangaImariUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umushinga Ukomeye Wa Donald Trump Watowe
Next Article Kagame Afitiye Icyizere Ubuhuza Bwa Amerika Mu Kibazo Na DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu Rwanda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?