Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Perezida wa Repubulika yatangaje ko we n’umuryango we bamenye inkuru mbi ko Ambasaderi Dr. Aisa Kirabo Kacyira yitabye Imana kandi ko bifatanyije n’umuryango we n’Abanyarwanda bose muri rusange muri iki gihe cy’akababaro.

Iby’urupfu rwa Kirabo byamenyekanye kuwa 12, Kanama, 2025.

Yakoze byinshi mu Rwanda no mu mahanga akaba yarazize uburwayi yari amaranye igihe.

Yatabarutse afite imyaka 61 y’amavuko akaba yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri Tariki 19, Kanama, 2025 mu irimbu rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Ubwo yasezerwagaho bwa nyuma mu muhango wo kumusengera bwa nyuma wabereye mu Itorero rya Christian Life Assembly [CLA] yari abereye umunyamuryango, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars nibwo yagejeje kubo mu muryango we ubutumwa bwa Perezida Kagame bw’uko umuryango we wababajwe n’urupfu rwa Kirabo.

Gasamagera ati: “Ku muryango wa nyakwigendera Dr. Aissa Kirabo Kacyira. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Umuryango we bamenye inkuru mbi ko Dr. Aissa Kirabo Kacyira yitabye Imana. Bifatanyije n’umuryango we n’Abanyarwanda bose muri rusange muri iki gihe cy’akababaro. Ubuzima bwa Dr. Aisa Kirabo Kacyira bwaranzwe n’ubutwari, umurimo unoze no gukunda igihugu”.

Ati: “Nk’umukozi wa Leta mu Rwanda ndetse no mu nshingano zitandukanye yagiye ahabwa mu ruhando mpuzamahanga, yakomeje kurangwa no guharanira agaciro n’imibereho myiza y’abaturage. Abanyarwanda bazahora bamwibukira ku kwitanga atizigama nk’umurage adusigiye.”

Yakomeje asoma agira ati “Nyakubakwa Perezida wa Repubulika n’Umuryango we bahumurije umuryango we wose muri ibi bihe bitoroshye. Babifurije gukomera no gukomeza kuvoma imbaraga mu bikorwa byiza byaranze ubuzima bwa Dr Kacyira. Imana imuhe iruhuko ridashira”.

Nyakwigendera yakoze mu bihugu bitandukanye birimo Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d’Ivoire, Liberia na Somalia aho yaguye azize uburwayi.

Kuva mu mwaka wa 2023, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yagize Kacyira Umuyobozi w’Ibiro by’uyu muryango bishinzwe gushyigikira ubutumwa bw’amahoro muri Somalia (UNSOS).

Ambasaderi Kacyira yari afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na ’Veterinary Science in Animal Production and Economics’ yakuye muri Kaminuza ya James Cook muri Australia, n’iy’icyiciro cya kabiri mu buvuzi bwa ’Veterinary Medicine’ yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version