Kigali: Bisi 20 Za Mbere Zitezweho Koroshya Urujya N’Uruza Zahageze

Umujyi wa Kigali, RURA n’izindi nzego zamurikiye itangazamakuru bisi nini zizafasha abatuye Umujyi wa Kigali mu kujya cyangwa kuva ahantu runaka badategereje igihe ‘kirekire’.

Zazanwe na Kompanyi y’ubwikorezi Jali Transport Ltd zikazunganira izariho mu gutwara abagenzi.

Guhera taliki 14, Ukwakira, 2023( ni ukuvuga kuri uyu wa Gatandatu) nibwo zitangira akazi.

Zifite ahagenewe abafite ubumuga

Umwihariko wazo kandi ni uko zifite imyanya yagenewe abafite ubumuga.

Ku ikubitiro zizakorera muri Lignes za Downtown- Kimironko na Nyabugogo-Kimironko.

Guverinoma y’u Rwanda iri gukora uko ishoboye ngo yoroshye ikibazo cy’ubuke bw’imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ariko urugendo ruracyari rurerure ushingiye ku bwinshi bw’ibindi binyabiziga, ubuto bw’Umujyi wa Kigali n’ubwinshi bw’abawutiye badafite imodoka zabo bwite.

Amafoto@RadioTV10 Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version