Kigali-Gisagara: Umuhanda Mushya Wongewe Muri Tour Du Rwanda 2023

Urutonde rw’imihanda izakoreshwa muri Tour du Rwanda ya 2023 rugaragaraho undi muhanda mushya abazakina iri rushanwa bazakoresha. Uwo ni umuhanda wa Kigali Gisagara.

Perezida wa FERWACY Bwana Abdallah Murenzi yabwiye Taarifa ko bashyizeho uriya muhanda mu rwego rwo kwegereza bariya baturage Tour du Rwanda kuko mbere nta kaburimbo bagiraga.

Ati: “Kuri iyi nshuro, Tour du Rwanda izahaca kuko ubu bafite kaburimbo. Nibwo bwa mbere abaturage ba Gisagara bazaba babonye Tour du Rwanda kuko mbere nta muhanda wa kaburimbo bari bafite.”

Perezida Abdallah Murenzi

Undi mwihariko nk’uko duherutse kubitangaza ni uko abakinnyi n’abandi bazaryitabira bazajya barara mu Ntara.

- Advertisement -

Murenzi avuga ko iki ari kimwe mu  byemejwe ariko ku byerekeye umubare w’amakipe azitabira iri rushanwa, ngo aracyaganirwaho na za Federasiyo zayo.

Mbere y’uko COVID-19 igera mu Rwanda mu mwaka wa 2020, abakinnyi n’abateguye Tour du Rwanda barararaga mu Ntara ariko aho igereye mu Rwanda batangira kujya barara muri Kigali.

Kubera ko isa n’iyacishije macye cyane, kurara mu Ntara ngo bigiye kongera kugarurwa.

Ku rundi ruhande ariko, ni ngombwa gutegereza uko ibintu bizaba bimeze muri kiriya gihe kubera ko muri iki gihe mu Karere u Rwanda rurimo havugwa indi ndwara yandura cyane kandi yica yitwa Ebola.

FERWACY yatangaje ko Tour du Rwanda 2023 izakinwa guhera tariki 19 kugeza 26 Gashyantare, 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version