Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Hakenewe Guterwa Ibiti Bishya No Gukonorera Ibihari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Hakenewe Guterwa Ibiti Bishya No Gukonorera Ibihari

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 December 2024 4:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umujyi wa Kigali urimo ibiti bya kera bikeneye kuvugururwa( Ifoto@RBA)
SHARE

Bimwe mu bituma abantu bakunda Umujyi wa Kigali ni ibiti biwuteyemo biwuha amahumbezi. Ibyo biti ni byinshi kandi biri henshi.

Icyakora bimwe birashaje ku buryo hari ibihirikwa n’inkubi bityo abaturage bakavuga ko igihe kigeze ngo ibishaje bitemwe cyangwa se bikondorerwe amashami.

Hamwe mu hantu hateye ibiti byinshi mu Mujyi wa Kigali ni ahitwa mu Kiyovu cy’abakire. Ni agace gahora gatoshye, kataburamo amahumbezi.

Ibiti byinshi bihateye ni kasiya. Ibi biti bizwiho kuramba ariko bikagira indabo zihunguka ari nyinshi cyane cyane mu bihe by’impeshyi cyangwa byegereza impeshyi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kubera ko ibi biti bikundwa cyane n’udukoko tubishakamo amatembabuzi arimo isukari idutunga-utwo dukoko ni inshinshi, ibivumvuri, inyoni, ibinyabwoya n’inzuki-  kandi bikaba ibiti kandi bigira amashami agara akaba maremare, hari ubwo ayo mashami agira atya akavunika.

Imizi yabyo ishobora no kuribwa n’umuswa igiti kikagwa.

Iyo uko kugwa cyangwa kuvunika gutewe n’umuyaga, kuba gushobora guteza akaga ku bantu, amatungo cyangwa ibintu biciye hafi aho.

Igiti cya kasiya( mu mvugo y’abahanga bayita Cassia fistula) ni igiti kiraba nyuma y’imyaka icumi cyangwa munsi yayo gato.

Abahanga bavuga ko ari igiti gifite indeshyo iringaniye, iri hagati ya metero 10 na metero 20.

- Advertisement -

Reka tureke kwibanda kuri kasiya nk’aho ari yo yonyine iteye muri Kigali ahubwo turebe akamaro ku gukondorera ibiti bikuru cyangwa se gutema ibishaje hagaterwa ibindi.

Muri Kigali kandi hari n’imikindo, ibi bikaba indabo zigira inguri nini n’amashami mato mu mubyimba ariko abereshye ijisho.

Amashami yayo nayo ajya ajwa iyo ashaje cyangwa yarumye buhoro buhoro ku buryo abashinzwe kwita kuri ibi bimera batabibona hakiri kare ngo byakondorere.

Mu mvura iherutse kugwa muri Kigali, hari aho igiti cyavunwe n’umuyaga kigwa mu muhanda, ku bw’amahirwe nticyagira ibyo cyangiza, yaba umuntu, imodoka cyangwa ikindi.

Icyakora ibi ni amahirwe kandi ahora abangikanye n’ibyago.

Hari umuturage wabibonye, asanga ari ngombwa ko ibiti bishaje bitemwa cyangwa amashami yabyo manini agatemwa kugira ngo adakomeza kubiremerera, byatinda akazavunika.

Ibi uyu muturage abihuriraho n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya uvuga ko icyo ari ikintu kigomba kwigwaho n’inzego kugira ngo gikorwe neza.

Yabivugiye mu kiganiro yaraye ahaye RBA.

Muri Kigali ntihagomba kubura ibiti…

Imiterere y’Umujyi wa Kigali irahanamye bityo rero uyu mujyi ukwiye guterwamo ibiti bifite imizi miremire ishobora gufata ubutaka ngo budatemba kubera imivu.

Uretse gufata ubutaka ngo budatembana inzu zibwubatseho, ibiti bitewe ku mihanda bifasha mu kugabanya ubukana bw’impanuka zikorwa n’imodoka igihe zitaye umurongo zikarenga umuhanda.

Hiyongeraho umwuka mwiza utangwa nabyo ndetse n’ubwugamo bw’izuba ryinshi rikunze kuva muri uyu mujyi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu kita ku bidukikije, REMA, witwa Juliet Kabera yigeze kubwira itangazamakuru ko ibipimo by’uburyo ikirere cyo mu Rwanda gihumanye byerekana ko icy’i Kigali ari cyo cyahumanye kurusha ahandi.

Tariki 13, Ukuboza, 2021 nibwo yabivuze ubwo yamurikiraga itangazamakuru imodoka za MTN Rwanda zikoresha amashanyarazi.

Gutera ibiti ni politiki nziza mu mujyi wa Kigali ukomatanyije kuba Umurwa Mukuru wa Politiki n’uw’ubukungu, bivuze ko ari nawo ufite inganda n’ibinyabiziga byinshi bituma ikirere cyawo gishyuha.

Kugeza ubu ibiti biteye ku buso bungana na 17% by’ubuso bwose bwa Kigali.

Mu gihe ari uko ibintu muri rusange byifashe, ku rundi ruhande hari ikinyuranyo ku ngano y’uburyo amashyamba yo mu Mujyi wa Kigali aterwa ugereranyije n’ingano y’uko atemwa.

Hari abaturage babwiye bagenzi bacu ba Kigali Today ko izina Nyarugenge( ni irya kamwe mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali) ryaturute ku biti byitwa ‘imigenge’.

Ibi kandi ni ko bimeze kuri Kimihurura kuko nayo yahoranye ibiti bita ‘imihurura’ ariko biza gukendera.

Gutura mu buryo budakurikije igishushanyo mbonera nibyo ntandaro nkuru y’icika ry’ibyo biti gakondo byari bifite akamaro kagendaga kakagera no kuguha abaturage imiti yo kwivura cyangwa bigakorwamo ibikoresho byo mu rugo.

Mu Murenge wa Muhima hahoze ishyamba ryabagamo impyisi nyinshi, rikaba riteye ubwoba.

Niyo mpamvu bahise Umuhima w’Impyisi. Uko abantu baturaga muri ako gace ni ko izo mpyisi zahungaga, ibiti bigatemwa zikabura aho zihisha.

I Gikondo muri Kicukiro naho hahoze urutoki rufunganye ku buryo uwarucagamo yabaga ari intwari.

Ibi byose abantu barabitemye bahazamura inzu, imihanda n’ibindi bijyanye n’inyungu zabo.

Hari impuguke mu by’amashyamba yitwa Mukuralinda Athanase yabwiye Kigali Today ko igabanuka ry’amashyamba ari ikibazo gikomeye.

Asaba ko Leta yashyira imbaraga mu gushishikariza abantu gufata amazi ava ku nzu zabo kuko ari yo yangiza byinshi.

Yungamo ko abantu bakwiye gutera ibiti, bakumva ko igiti ari cyiza.

Kugira ngo ubwiyongere bw’abatuye Umujyi wa Kigali butazigira ingaruka ‘zikomeye’ ku bidukikije, ni ngombwa ko Leta ishyiraho gahunda zo gutuza abantu ahatabangamira ibidukikij kandi ibiti bishaje bigatemwa hagaterwa ibindi.

Aho bigaragaye ko gutema igiti uko cyakabaye byagira icyo byangiza, byibura hakabaho kubikondorera kugira ngo amashami yabyo atazagira abo ateza akaga.

Ibarura ry’abaturage n’ingo (RPHC 5) rikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), ryerekana ko Umujyi wa Kigali utuwe n’abantu 1,745,555 mu gihe mu mwaka wa 2020( mu myaka ine ishize) bari 1,518,000.

Muri yo myaka ine, abatuye Umujyi wa Kigali biyongereyeho abantu 227,555,

Kwiyongera kw’abaturage ntikuri muri Kigali gusa kuko imibare yerekana ko mu Rwanda buri munsi havuka hafi abana 1,000.

Urugero ni uko kuri Noheli imibare yakusanyijwe na Minisiteri y’ubuzima yerekana ko havutse abana 887.

Mu mwaka wa 2023 mu Rwanda havutse abana 334,818, aba bakaba baruta gato abari batuye Akarere ka Nyabihu mu mwaka wa 2022 kuko bari abantu 319,047.

TAGGED:featuredIbidukikijeIbitiKigaliNtirenganyaUmujyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Impinja 887 Zavutse Kuri Noheli
Next Article Imishinga Migari Y’Akarere Ka Bugesera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?