Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Hari Abashatse Guhungabanya CHOGM
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kigali: Hari Abashatse Guhungabanya CHOGM

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 July 2022 3:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe abantu bagera ku 6000 bari bateraniye i Kigali mu Nama y’ibihugu bikoresha Icyongereza yiswe CHOGM, hari abantu bashatse kuyirogoya binyuze mu guhungabanya umutekano w’abatuye Kigali ariko inzego z’umutekano zibatanga imbere.

Perezida Paul Kagame yabibwiye RBA ubwo bamubazaga icyo avuga ku bantu bavugaga ko abarashe mu Rwanda muri Musanze na Burera bibwiraga ko ubuyobozi buhuze k’uburyo butabona umwanya wo gukurikirana ikibazo nka kiriya.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uko ibintu byaba bihugije Abanyarwanda kose, badashobora guhuga k’uburyo umutekano wabo wahungabana.

Umunyamakuru wa RBA yabwiye Umukuru w’u Rwanda ko ubwo hari ibisasu byaraswaga muri Musanze no muri Burera, hari abaturage bamwe bavugaga ko ababirasa barimo bagerageza u Rwanda ngo barebe ko rujya mu ntambara yeruye na DRC  bityo CHOGM ikomwe mu nkokora.

Kagame yavuze ko mu mutekano hari ibintu bigari birebwa, ko agakomye kose kadahita gakura abantu umutima ngo bafate imyanzuro rimwe na rimwe ishobora kuba ihubikiwe, ahubwo ko hari ibirebwa mu buryo bw’igihe kirekire.

Yavuze ko inzego z’umutekano w’u Rwanda hari abantu zakomye mu nkokora bari bafite icyifuzo cyo guhungabanya umutekano w’i Kigali ahaberaga inama ya CHOGM.

Ati: “ Ababikoze byarabananiye kandi n’abazatekereza kubikora nabo ntabwo bizabashobokera.”

Perezida Kagame ubwo yahaga ikiganiro RBA

Hashize ibyumweru bigera kuri bitatu Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda  isabye Abanyarwanda gushyira umutima mu  nda kuko n’ubwo hari ibindi bisasu byaguye k’ubutaka bw’u Rwanda bivuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo  ahitwa Bunagana bikagwa mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ibintu bitari byafashe intera yo hejuru.

Iriya yari inshuro ya kabiri biriya bisasu biguye mu Rwanda biva muri  Repubulika ya Demukarasi ya Congo bigwa mu Rwanda.

Ubwo bwagwaga mu Rwanda mu mpera za Gicurasi, 2022 ku nshuro ya mbere, hari abantu byakomereje ndetse byangiza n’inyubako.

Icyakora ku nshuro ya kabiri  nta muntu byahitanye ariko ngo cyarushijeho gukura abantu umutima.

Mbere gato y’uko CHOGM itangira, hari taliki 18, Kamena, 2022, hari itangazo Polisi y’u Rwanda yasohoye rivuga ko hari abantu bitwaje intwaro barasiye abantu mu modoka mu Karere ka Nyamagabe hapfa babiri.

Byabereye ahitwa Kitabi.

Abarashe bariya bantu babarasiye mu  modoka yari irimo abantu benshi hapfa umushoferi n’undi muntu umwe.

Hari abandi bantu batandatu bakomeretse bajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare ngo bavurwe.

 

TAGGED:CHOGMfeaturedKagameNyamagabePolisiRDFRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuba U Rwanda Rutari Mu Ngabo Za EAC Zizajya Muri DRC Ntacyo Bidutwaye- Kagame
Next Article Yacuze Umugambi Wo Kwica Perezida W’Amerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?