Mu gihe abantu bagera ku 6000 bari bateraniye i Kigali mu Nama y’ibihugu bikoresha Icyongereza yiswe CHOGM, hari abantu bashatse kuyirogoya binyuze mu guhungabanya umutekano w’abatuye Kigali ariko inzego z’umutekano zibatanga imbere.
Perezida Paul Kagame yabibwiye RBA ubwo bamubazaga icyo avuga ku bantu bavugaga ko abarashe mu Rwanda muri Musanze na Burera bibwiraga ko ubuyobozi buhuze k’uburyo butabona umwanya wo gukurikirana ikibazo nka kiriya.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uko ibintu byaba bihugije Abanyarwanda kose, badashobora guhuga k’uburyo umutekano wabo wahungabana.
Umunyamakuru wa RBA yabwiye Umukuru w’u Rwanda ko ubwo hari ibisasu byaraswaga muri Musanze no muri Burera, hari abaturage bamwe bavugaga ko ababirasa barimo bagerageza u Rwanda ngo barebe ko rujya mu ntambara yeruye na DRC bityo CHOGM ikomwe mu nkokora.
Kagame yavuze ko mu mutekano hari ibintu bigari birebwa, ko agakomye kose kadahita gakura abantu umutima ngo bafate imyanzuro rimwe na rimwe ishobora kuba ihubikiwe, ahubwo ko hari ibirebwa mu buryo bw’igihe kirekire.
Yavuze ko inzego z’umutekano w’u Rwanda hari abantu zakomye mu nkokora bari bafite icyifuzo cyo guhungabanya umutekano w’i Kigali ahaberaga inama ya CHOGM.
Ati: “ Ababikoze byarabananiye kandi n’abazatekereza kubikora nabo ntabwo bizabashobokera.”
Hashize ibyumweru bigera kuri bitatu Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda isabye Abanyarwanda gushyira umutima mu nda kuko n’ubwo hari ibindi bisasu byaguye k’ubutaka bw’u Rwanda bivuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ahitwa Bunagana bikagwa mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ibintu bitari byafashe intera yo hejuru.
Iriya yari inshuro ya kabiri biriya bisasu biguye mu Rwanda biva muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bigwa mu Rwanda.
Ubwo bwagwaga mu Rwanda mu mpera za Gicurasi, 2022 ku nshuro ya mbere, hari abantu byakomereje ndetse byangiza n’inyubako.
Icyakora ku nshuro ya kabiri nta muntu byahitanye ariko ngo cyarushijeho gukura abantu umutima.
Mbere gato y’uko CHOGM itangira, hari taliki 18, Kamena, 2022, hari itangazo Polisi y’u Rwanda yasohoye rivuga ko hari abantu bitwaje intwaro barasiye abantu mu modoka mu Karere ka Nyamagabe hapfa babiri.
Byabereye ahitwa Kitabi.
Abarashe bariya bantu babarasiye mu modoka yari irimo abantu benshi hapfa umushoferi n’undi muntu umwe.
Hari abandi bantu batandatu bakomeretse bajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare ngo bavurwe.