Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Hatangijwe Ikarita Ifasha Abagenzi Kwishyura Bisi No Kubikuza Kuri Banki
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kigali: Hatangijwe Ikarita Ifasha Abagenzi Kwishyura Bisi No Kubikuza Kuri Banki

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 September 2022 2:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagenzi batega yaba bisi cyangwa moto bashyiriweho ikarita nshya yo kwishyura. Ni ikarita bise SafariBus yakozwe n’Ikigo Centrika ikaba yari imaze iminsi igeragerezwa mu Karere ka Musanze.

Ikigo Centrika ni icy’Abanyarwanda bakora ikoranabuhanga rifite aho rihuriye n’iby’imari( Fintech).

Abakoze iyi karita bavuga ko bayihaye uburyo bufasha uyifite kwishyura bisi, moto ndetse na Taxi Voiture.

N’ubwo iyi karita itaraboneka henshi, ariko hari hamwe yatangiye gukoreshwa.

Mu itangazo abayikoze basohoye, handitsemo ko icyo bashaka ari uko kwishyura binyuze mu ikoranabuhanga bikomeza kuba umuco, ibyo kugendana amafaranga bigacika.

Bamwe mu batangiye gukoresha iyi karita ni abo muri Yego Moto, Yego Cabs kandi n’abatega bisi za Yahoo na RFTC nabo ni uko.

Na COGEBANQUE yatangiye gukorana n’iki kigo ndetse na UnionPay International nayo barakorana.

Abakoze iri koranabuhanga kandi barihaye n’uburyo bwo kwishyura ibintu bitandukanye birimo n’ibyo umuntu ahaha  mu maduka atandukanye.

Ni ikarita inishyura hakoreshejwe uburyo bwa POS(Point of Sale).

Ufite iyi karita kandi ashobora no kubikuza amafaranga muri Banki ye akoresheje icyuma kabuhariwe kitwa ATM( Automatic Teller Machine).

Agomba kuba afite amafaranga muri Banki ya Kigali, KCB, Equity Bank na Ecobank.

Centrika ivuga ko ije isimbura amakarita yari asanzwe akorerwaho ibintu byinshi ariko bigasaba ko umuntu ayitwaza ari menshi.

Umukozi ushinzwe kwita ku bakiliya muri Centrika witwa Winnie Mutabazi yabwiye The New Times ko kugeza ubu bafite abakiliya 40,000 kandi ngo bakomeje kwiyongera uko abantu bazakomeza kumenya ibyiza byayo.

Umuyobozi mu Kigo nyarwanda cy’abahanga mu ikoranabuhanga, Rwanda ICT Chamber, witwa Alex Ntale nawe ashima imikorere y’iyi karita.

Ikindi abantu bashimira iriya karita ni uko izafasha n’abaturage bo mu cyaro ahataragera ibyuma by’ikoranabuhanga mu kubikuza amafaranga

Kugeza ubu abashaka ikarita yitwa SafariBus bayisanga Nyabugogo, Kimironko, aho bategera bisi i Musanze , Gikondo (Cegem, Merez 2, Maranathan na Bwerankori), Vunga, Cyanika, Kinigi ndetse no ku cyicaro cya  Centrika Office kiba mu nyubako ya CHIC.

TAGGED:BankiBisiIkaritaIkoranabuhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyagatare: Inkuba Yishe Inka Enye
Next Article Perezida Ndayishimiye Yirukanye Bunyoni Ku Mwanya Wa Minisitiri W’Intebe W’u Burundi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?