Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Imiryango 69,000 Ikeneye Ibiribwa Kubera Guma Mu Rugo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kigali: Imiryango 69,000 Ikeneye Ibiribwa Kubera Guma Mu Rugo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 January 2021 12:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangarije Taarifa ko kugeza ubu bamaze kubarura imiryango 69,000 ikeneye guhabwa ibiribwa byo kubafasha kubaho muri iki gihe cya Guma Mu Rugo i Kigali.

Mayor Pudence Rubingisa avuga ko umubare w’iyi miryango ishobora kwiyongera kubera ko n’abari basanganywe ibiribwa bishobora kuzabashirana.

Yagize ati: “ Uyu mubare ushobora guhindagurika kuko nabizigamye bishobora kubashirana.”

Muri iki gihe mu Kigega gihunika imyaka hateganyijwe toni 1,700 z’ibiribwa na litiro  20,000 z’amata.

Mayor Rubingisa avuga ko ibiribwa bafite bizahabwa abaturage mu gihe cy’iminsi 14.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka aherutse kuvuga ko abaturage bakoraga nka nyakabyizi batazicwa n’inzara, yemeza ko Leta y’u Rwanda ibazirikana.

Yagize ati : “Abatuye Kigali baryaga ari uko bagiye gupagasa tuzabafasha nk’uko Leta yabigenje mu bihe byahise kandi bumve ko Leta yabo ibakunda itakwemera ko bicwa n’inzara. Tuzakorana n’inzego zose tubiteho.”

N’ubwo Minisitiri Shyaka avuga ko Leta yiteguye gufasha abatuye Kigali kugira ngo babone uko babaho muri iyi Guma mu Rugo, si ubwa mbere abatuye Kigali bagiye muri Guma mu Rugo ariko bamwe mubari bashinzwe gusaranganya ibiribwa mu batishoboye bagafungwa bazira kubyikubira.

Muri Mata, 2020 hari abantu b’i Ndera mu Karere ka Gasabo bafunzwe kubera ko bikubiye imyaka yari yagenewe abaturage, bakayigurisha n’abacuruzi cyangwa bakayihunika mu ngo zabo.

Ntawakwemeza niba uwo muco wo gushaka kwikubira ibigenewe abatishoboye waracitse mu bayobozi mu nzego z’ibanze ariko icy’ingenzi ni uko Leta yiyemeje gufasha abaturage bayo b’i Kigali.

Hari aho lisiti z’abakeneye ibiribwa zitaremezwa…

Amakuru twamenye ni uko hari aho abakuru b’imidugudu na ba mutwarasibo bataremenya ku bari ku lisiti bagomba guhabwa ibiribwa.

Lisiti ziri gukoreshwa zishingiye ku zari zarakozwe muri Guma mu Rugo ya mbere, ikibazo kikaba ko hari abaziriho ariko barimutse ariko abashinzwe gushyiraho abagenerwa biriya biribwa ntibashyireho abandi.

Hari ibiribwa biri gukusanywa ngo bihabwe abaturage
Nyarugenge batangiye gufata
U Rwanda rurashaka kugaburira abatuye Kigali batishoboye
TAGGED:featuredIbiribwaKigaliLetaRubingisa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urukingo rwa COVID-19 Perezida Kagame Yijeje Abanyarwanda ‘Rwabonetse’
Next Article Rutsiro: Uvugwaho ‘Kugeragerezwaho’ Icyaha Cyo Gusambanywa Yari Mu Rugo Rw’Ugikekwaho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?